AmakuruAmakuru ashushye

Mu mafoto Ibyaranze urugendo rw’Abadipolomate bakorera mu Rwanda basuye Pariki ya Nyungwe

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ku wa 17 Gicurasi batangiye urugendo ruzageza ku wa 19 Gicurasi ruzakorerwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, Olivier Nduhungirehe  na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Jo Lomas ni bamwe mu bitabiriye uru rugendo.

Abadipolomate bakorera mu Rwanda bagaragaje akanyamuneza ndetse bishimira ibyiza bitatse urwa Gasabo.

Ku wa Gatanu Iri tsinda r’abadipolomate ryahagurutse i Kigali ryerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba aho ryasuye Pariki Nyungwe. Basuye isumo rya Kamiranzovu n’ikiraro cyo mu Kirere cyo muri iri shyamba ‘Canopy Walk’.

Uru rugendo rw’Abadiplomate ruje  nyuma y’aho bimwe mu bihugu by’amahanga biburiye abaturage babyo kugira ingendo mu duce twa Nyungwe na Pariki y’i Birunga kubera batizeye umutekano watwo.

Uru rugendo ni umwanya mwiza kuri aba badipolomate wo kugira ngo babone amakuru kuva ku nzego zo hasi agaragaza ibyagezweho n’inzego z’imbere mu gihugu ndetse n’inzira yo kubaka no guteza imbere imikoranire hagati y’intara n’ibihugu hamwe n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

Bimwe mu byiza bitatse iyi pariki ya Nyungwe birimo ikiraro gica mu kirere, amoko asaga 300 y’inyoni abonekamo Rwenzori Turaco, n’inyamaswa zirimo maguge zo mu bwoko bw’Inkomo zibaho mu miryango isaga 400 n’izindi nyinshi.

 

    

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger