Mu mafoto ibyaranze umuhango wo gusezera bwa nyuma Robert Mugabe wagizwe intwari ya Zimbabwe
Nyuma y’igikorwa cya leta cyabaye ku munsi w’ejo ku wa gatandatu cyo gusezera bwanyuma umurambo wa Robert Mugabe witabye Imana ku myaka 95, cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru mu murwa mukuru Harare , Umurambo we wajyanwe ku ivuko ngo ube ari ho ubikwa urindiriye kuzashyingurwa.
Abitabiriye uyu muhango bibanze kwicara mu gice kimwe cy’ikibuga, hafi ahandi hose hasigaye hasa nkaho nta muntu uhari, myinshi mu myanya yo muri icyo kibuga cyabereyemo uwo muhango gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 60,000 nta muntu wayirangwagamo.
Abanya-Zimbabwe benshi bari bavuze ko batitabira uwo muhango w’ejo mu kwigaragambiriza ibikorwa by’ikandamiza byaranze imyaka ya nyuma y’ubutegetsi bwa Mugabe.
Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko umwe mu batuye i Harare ejo yavuze ko “Ubu turishimye kurushaho kuko atagihari. Ni iki cyatuma njya kumusezeraho? Nta lisansi [essence] mfite . Nta kintu kijyanye na we tugishaka kumva. Ni we waduteye ibibazo dufite”.
Abategetsi n’abahoze ari abategetsi bo muri Afurika barenga icumi bitabiriye uwo muhango, Barimo Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Perezida Theodore Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea.
Uyu muhango waje ukurikira ubushyamirane bwari bwabayeho hagati ya leta ya Zimbabwe n’umuryango wa Bwana Mugabe ku hantu azashyingurwa. nyuma nibwo impande zombi zumvikanye ko azashyingurwa mu irimbi ry’intwari.
Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, Yavuze ko Mugabe azashyingurwa umunsi imva yihariye arimo kubakirwa yuzuye, ku gasongero k’umusozi wubatsweho irimbi ry’intwari, nk’uko ikinyamakuru The Herald cyo muri Zimbabwe cyabitangaje.
Mugabe yitabye Imana ku wa 6 Nzeri 2019 afite imyaka 95, yaguye mu bitaro byo muri Singapore aho yari amaze amezi yivuriza.