Mu mafoto: Dore uko ibirori by’akataraboneka byo kwibohora ku nshuro ya 25 byari bimeze
Kuri uyu wa Kane taliki ya 4 Nyakanga 2019, mu Rwanda hose hizihijwe isabukuru y’imyaka 25 igihugu kimaze cyibohoye, ibi birori ku rwego rw’igihugu byabereye kuri Stade Amahoro i Remera aho ibihumbi by’abantu byari byitabiriye uyu muhango.
Abantu batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu, bari bitabiriye ku byinshi ndetse n’inshuti z’u Rwanda zari zaje kwifatanya n’Abanyarwanda muri rusange kwishimira aho u Rwanda rumaze kugera nyuma yo kwibohotora ubutegetsi bubi.
Aya mafoto aragaragaza uko ibirori byari bimeze muri uyu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, u Rwanda rwibohoye.