Amakuru ashushyePolitiki

Mu mafoto dore uko hizihijwe umunsi w’intwari

Mu kwizihiza umunsi mukuru w’intwari uba buri mwaka kuya 1 Gashyantare 2018, Perezida Paul Kagame yunamiye intwari z’igihugu anashyira indabo ku gicumbi cyazo giherereye mu Mujyi wa Kigali i Remera mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 ibigwi byazo.

Intwari ziruhukiye muri iki gicumbi zirimo Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Intwari z’Imanzi.

Harimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi tariki 18 Werurwe 1997, bari mu cyiciro cy’Imena.

Mu butumwa butandukanye Umukuru w’Igihugu yagiye aha Abanyarwanda kuri uyu munsi, yakunze kubasaba ko barebera ku ndangaciro zaranze intwari z’igihugu bityo ‘urugero badusigiye ruduha imbaraga n’icyerekezo bitubereye.’

Aha niho ku irimbi ry’Intwari
Abayobozi bakuru bigihugu bari baje kunamira intwari
Uhereye ibumoso: Perezida wa Sena, Bernard Makuza; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege na Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, John Mwangemi
Abagize Compagnie Musicale bari bari gucuranga

Uhereye iburyo: Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; ari kumwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne na Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, Dr. Habumuremyi Pierre Damien; ubwo bari bageze ku gicumbi cy’intwari
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba, aganira na Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger