Mu mafoto dore ibyaranze Huye Rally 2018, abayitabiriye banasusurukijwe na Moto ziguruka
Umunsi wa mbere w’isiganwa ry’imodoka mpuzamahanga ribera mu turere tubiri tw’intara y’amajyepfo Huye na Gisagara rizwi nka Huye Rally, waranzwe n’udushya twinshi twatunguye Abanyehuye banasusurukijwe n’imyiyereko ya moto zavuye muri Afurika y’epfo.
Iri siganwa ritegurwa n’ Ishyirahamwe ry’imikino wo gusiganwa mu modoka na moto “Rwanda Automobile Club” umunsi wa mbere waryo wihariwe n’abatwazi bakomoka mu guhugu cya Uganda Kabega Moussa afatanyije na Rogers Serwomu.
Iri siganwa ngarukamwaka “Huye Rally” (Memorial Gakwaya) , iry’uyu mwaka hakinnye imodoka 17 gusa abasoje umunsi wa ryo wa mbere ni 13. Ikipe isiganwa ku mamodoka yavuye muri Uganda ‘KG Rally Team’ yanegukanye Memorial Gakwaya y’umwaka ushize yongeye kwigaragaza ikaba ikomeje guhabwa amahirwe kuko yatsinze umunsi wa mbere w’isiganwa.
Uyu munsi wa mbere w’isiganwa waranzwe no kuzenguruka imihanda yo mu mujyi wa Huye-Tumba-Rango-Gisagara-Cathedral inshuro ebyiri, bakomereza mu muhanda wa Rango-Mbazi ahantu hari hafite intera ya 150.5 KM.
Uko abakinnyi bakurikiranye ku munsi wa mbere w’isiganwa
1. Kabega Moussa na Serwomu Rogers 1h 33’25” (Uganda)
2. Jonas Kansiime na Alfred Mutanda 1h38’35” (Uganda)
3. Jean Jean Giesen na Dewalque Yannick 1h 40’37” (Rwanda)
4. Remezo Christian na Gahurazira Jean Marie 1h57’01” (Burundi)
5. Imitaz Din na Karingirwa Regis 1h57’17” (Burundi/Rwanda)
6. Negomba Sadat na Zubeda Abdallah 1h59’42” (Uganda)
7. Tassos Fergadiotis na Shyaka Kevin 2h00’31” (Rwanda)
8. Gakwaya Eric na Regis Tuyishime 2h02’44” (Rwanda)
9. Nagasha Graham Munyigwa Raymond 2h02’59” (Uganda)
10. Janvier Mutuga na Bukuru Hassan 2h10’50” (Rwanda)
11. Gashi Murenzi Alain na Kalibu Faustin 2h11’59” (Rwanda)
12. Olivier Mbabazi na Kubwimana Emmanuel 2h16’02” (Rwanda)
13. Gilberto Balondemu na Ibrahim Waiswa 2h16’02” (Uganda)
Kuri iki cyumweru nibwo iri siganwa risozwa hakinwa umunsi wa kabiri watangiye ku isaa 08:30 aho bari gukoresha imihanda ya Save- Shyanda bahazenguruke inshuro enye ku ntera ya 40KM basoreze Huye ahateganyijwe imyiyereko y’imodoka zose zasinywe na moto zasusurukije abanyehuye ku munsi wa mbere.
Imyiyereko ya Moto yatunguye Abanyehuye n’abandi bari bitabiriye iri siganwa.