Mu mafoto 50: Umuririmbyi Aretha Franklin yasezeweho bwa nyuma mu buryo budasanzwe
Aretha Franklin, Umunyamerika wamamaye nk’umwamikazi w’injyana ya Soul yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro gikomeye mu birori byo kumushyingura byabereye i Detroit, ibirori byitabiriwe n’abacuraranzi bakomeye bo muri Amerika.
Franklin yatabarutse afite imyaka 76 yatangiye kuririmba mu myaka 70 ishize, akaba yaritabye Imana ku wa 16 Kanama 2018 azize kanseri. Yashyinguwe ku wa Gatanu taliki ya 31 Kanama 2018 mu irimbi rya Woodlawn riri mu mujyi wa Detroit ari naho se ashyinguwe.
Mbere y’umuhango nyirizina wo kumushyingura abacuraranga injyana ya “soul”, indirimbo zo guhimbaza Imana na “Jazz” bari barangajwe imbere n’itsinda rya Four Tops nibo bari muri icyo gitaramo cyo guherekeza Aretha Franklin cyari cyiswe “People’s Tribute to the Queen”, igitaramo cyabereye mu rugo rwa Franklin i Detroit, cyarangiye abari aho bose bahuriza hamwe amajwi yabo baririmba indirimbo ya Aretha Franklin yise ‘Respect’.
Abashitsi b’icyubahiro bari bari muri uyu muhango barimo uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bill Clinton, Stevie Wonder, Smokey Robinson, Chaka Khan, Jesse Jackson, Al Sharpton ,Clive Davis n’abandi.
Abahanzi barimo Jennifer Hudson, Faith Hill, Fantasia, Ariana Grande na Jennifer Holliday na bo baririmbye muri uyu muhango.
Mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo ‘Respect’ yaririmbye mu 1967, ‘You make me feel like a natural woman’, ‘Chain of fools’, ‘Think’ na ‘I Knew you were waiting for me’.