AmakuruAmakuru ashushye

Mu kiyaga cya Kivu hatoraguwe umurambo w’ umugabo utaramenyekana

Mukiyaga cya Kivu aherekeye ku gice cy’Umudugudu wa Gahwazi, Akagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi hatoraguwe umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 aho kugeza ubu hataramenyekana umwirondoro we, ndetse n’ inkomoko y’ urupfu rwe ikaba itaramenyekana.

Ejo ku cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 mu gitondo, nibwo mu kiyaga cya Kivu, hagaragaye umurambo w’ uyu mugabo umutwe warashwanyaguritse bigaragara ko ashobora kuba yari amazemo iminsi itari munsi ya 3, bigakekwa ko yiyahuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Ingabire Joyeux, avuga ko impamvu bakeka ko yiyahuye ari uko aho umurambo wabonetse, ku nkombe iruhande rwaho  mu gihuru gihari bahasanze inkweto yari yambaye, banasanga nta gikomere kindi afite,anambaye imyenda uko yari ayambaye mbere,  nta cyerekana ko yaba yishwe.

Yagize ati: “Nta myirondoro ye twabonye, nta n’icyangombwa na kimwe yari afite. Umurambo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe, bikazatanga itangazo bimurangisha, hagira abumva ko babuze umuntu wabo, baba bakeka  ko yaba yarapfuye bakaba baza kureba ko ari uwo.”

Yongeyeho ko uyu mubiri nukomeza kubura banyirawo mu minsi yatanzwe mu itangazo ibitaro biza gufata icyemezo cyo kumushyingura, akomeza asaba abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima ku kibazo icyo ari cyo cyose bagize, ko baba bakwiye kugana ubuyobozi bukabafasha kugikemura.

Ikindi ni uko nk’iyo abantu babuze umuntu bakabona iminsi 2 cyangwa 3 irashize bataramuca iryera, bakwiye kubivuga kugira ngo ashakishwe hakiri kare, kuko nk’uwo igihe hagira uvuga ko yabuze umuntu hashize iyo minsi yose, bagasanga ari uriya, cyaba ari ikibazo gikomeye cyane cy’imyumvire ku muryango we.

Ikiyaga cya Kivu gikunze kubonekamo imibiri y’ abantu batandukanye haba ababoneka bariyahuye, abicwa bakajugunywa mu mazi ndetse n’ abajya koga cyangwa kuroba bakagwamo bagapfa, ubuyobozi bukaba bukomeza gusaba abaturage kwigengesera cyane ku bikorwa n’ imirimo bikorerwa mu mazi no munkengero za yo kuko iyo utitonze bishobora kurangira uhaburiye ubuzima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger