Mu kiganiro cyihariye twagiranye na Nzamwita Vincent De Gaulle yatangaje uwo yifuza ko yamusimbura muri FERWAFA
Nzamwita Vincent De Gaulle uri mu minsi ye ya nyuma yo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , FERWAFA, we asanga abantu bazamusimbura bakwiye kuzakomereza kubyo yari agezeho aho kugira ngo basenye bongere batangirire ku bishya ndetse hari n’uwo yifuza ko yazamusimbura kuri iyi ntebe y’icyubahiro muri FERWAFA.
Ibi yabidutangarije mu Kiganiro yagiranye na Teradignews.rw mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2018, Nzamwita De Gaulle yadutangarije ko yifuza ko (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène watanze kandidatire ku mwanya wo kuba Perezida wa FERWAFA ariwe wamusimbura .
Impamvu bwana Nzamwita asanga (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène ariwe wayobora FERWAFA ni uko bakoranye igihe kirekire kandi asanga ariwe wakomereza aho yari ageze.
Aganira na Teradignews.rw , De Gaulle yagize ati:”Nshigikiye umukandida Sekamana kuko twarakoranye igihe kitari gito, ndamuzi bihagije ku buryo yakomereza aho twagejeje, we n’ikipe ye yatanze muri komisiyo barashoboye kandi turabashigikiye.”
Abajijwe impamvu atatanze kandidatire yagize ati:”Nkuko nabivuze kuri 30 Ukuboza 2017, mbere y’inteko nakuyeho kandidatire yanjye ku mpamvu zanjye bwite bivuye k’umuryango wanjye, nta mpamvu rero yari ihari yari gutuma nsubizamo kandidatire yanjye nyuma y’amezi atatu gusa nivanye mu matora .”
Nzamwita Vincent De Gaulle umaze imyaka 4 ayobora umupira w’amaguru mu Rwanda , hari byinshi yakoze ariko nanone hari benshi bavuga ko hari byinshi atakoze , muri iki kiganiro twifuje kumenya ibyo yaba ataragezeho.
Vincent De Gaulle ati:”Ntawe ukora byose ngo abirangize, niyo mpamvu hazamo ijambo manda , icy’ingenzi n’ ugukora ibishoboka hakazabaho gukomerezaho kugirango ibitararangiye muri manda runaka abaje bashya bakazakomerezeho kugeza igihe birangiriye hanyuma hakubakwa ibindi. Nkuko nabivuze hejuru ntabwo ushobora gukora byose , ukora ibyo ushoboye mu gihe abanyamuryango baguhaye imyaka 4. Navuga ko nakoze byose ariko sinabirangije.”
De Gaulle yakomeje avuga inzozi ze ku mupira w’amaguru mu Rwanda agira ati:” Inzozi zanjye ni uko ruhago yacu ijya muri CAN n’igikombe cy’Isi . Ariko n’icyifuzo kidasaba kuba uri Perezida wa FERWAFA ahubwo icyo cyifuzo ni icy’Abanyarwanda bose.”
Icyakora De Gaulle asanga hari icyo asize muri Ferwafa nk’umurage ndetse yaboneyeho n’umwanya wo kuvuga icyo abona umupira w’amaguru mu Rwanda ubura ngo utere imbere.
Yagize ati:” Umurage nsize muri FERWAFA urimo ibyo navuze ko nakoze ariko ntibyarangiye, N’umusingi usabwa gusigasirwa n’ikipe nshya izansimbura. Haramutse habayeho gukomerezaho nta gusubira inyuma ukagaragariza ubuyobozi bushya ibyo watangiye kandi bifite intego imwe y’iterambere rya Ruhago, Ruhago yacu yatera imbere. Ndifuza ko badahagarika ibyo natangiye ahubwo bakomerezaho.”
Dusoza iki kinagiro De Gaulle yagize ubutumwa agenera Abanyarwanda ndetse agira nicyo abasaba , yagize ati:”Icyo navuga n’uko tugomba gushyirahamwe buri wese afite uruhare mu kubaka umupira wacu. Twubake Umupira, tumenye kwihangana no kwihanganira uwuyobora , niba tuwukunda tugashaka ko utera imbere tukamufasha kuwuteza imbere.
Uyu mu Kandida De Gaulle ashigikiye mu matora y’ugomba kuyobora FERWAFA ni Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ari nawe muntu rukumbi wagaragaje ubushake bwo kuyobora iri shyirahamwe mu myaka ine iri imbere.
Uyu mukandida ushigikiwe na De Gaulle ni Muntu ki?
Gen. Sekamana yahoze mu ngabo z’igihugu RDF, Mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, Brig. Gen. Sekamana yari Umuhuzabikorwa w’Imishinga y’Ingabo z’u Rwanda, Umutwe w’Inkeragutabara.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa Gen. Sekamana asezerewe muri RDF, umwe mu basesenguzi ba politiki mu Rwanda, Tom Ndahiro, yahise aca amarenga ko ashobora kuyobora Ferwafa, ubwo yandikaga kuri twitter ko ari umuntu ukunda umupira w’amaguru kandi uzi gushyira ibintu ku murongo.
Brig Gen Sekamana si we muntu ufite ipeti riri hejuru mu gisirikare waba ayoboye Ferwafa kuko Lt. Gen. Caezar Kayizari yayiyoboye hagati ya 1995-2005 na Maj. Gen. Kazura Jean Bosco ayiyobora hagati ya 2006-2011.