AmakuruPolitiki

Mu ibaruwa yuzuye imbamutima, Bobi Wine yandikiye imfura ye ayisaba kwita kuri nyina

Umuhanzi wahindutse umunya Politiki Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine kuri ubu ufungiwe muri gereza ya gisirikare ya Makindye, yanze ko abana be bamubona kubera ubuzima abayemo ahubwo ahitamo kubandikira amabaruwa 2 yuzuye imbamutima.

Aya mabaruwa yanditswe nyuma y’uko umugore we Barbie Kyagulanyi amubwiye ko ubuyobozi bwa gereza bwemereye abana be bane kumusura muri gereza, gusa bikarangira Bobi abyanze ngo kuko byashobokaga ko bagira ihungabana nyuma yo kubona isura ye yuzuye inguma.

“Nk’umupapa buri gihe wita ku bana be, yarambajije ati’Uratekereza ko kumbona meze gutya bitaza kubatera ihungabanya?” Twembi twahise twemeranya ko ibikomere byari ku mubiri we ndetse n’uburyo atashoboragamo gutambuka atari ibintu byo kubereka. Nyuma yahise afata icyemezo cyo kwandika amabaruwa abiri-imwe ya Solomon uri ku ishuri n’indi ya Shalom, Shadrack na Suubi bari mu rugo.” Barbie.

Mu ibaruwa Bobi yandikiye Solomon imfura ye, yamusabye kwita kuri nyina na barumuna be, anabasaba kudacika intege nk’uko na we atazicitse.

Ibaruwa iragira iti” Mwana wanjye, nkwandikiye mperereye muri gereza ya gisirikare ya Makindye, mama wawe azagusobanurira ibisigaye. Ndashaka ko ukomera, ukaba umugabo buri gihe nifuzaga ko uba.”

“Umunsi umwe nzarekurwa, nongere mbane nawe cyo kimwe n’umuryango wose. Ndakwinginze, ita kandi uzatsinde ibizamini byawe byose. Imana iri kunyitaho. Komera kandi ujye unsengera uburi gihe. Izere ko ibi byose tuzabirangiza.”

“Ndagukunda mwana wanjye. Ita kuri mama wawe n’abavandimwe bawe, kuko uri njye mushya.”

  Ibaruwa yandikiye abana be bato yo yabasabaga imbabazi ku kuba atarashoboye kugera mu rugo ku munsi yafashweho nk’uko yari yabibasezeranyije.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger