Mu gutabariza Queen Elizabeth uretse abarimo Joe Biden na Macron abandi baperezida batwawe muri Bus
Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma biganjemo ab’Ibihugu byo muri Afurika,mu muhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II,batwawe muri bus mu gihe Biden na Macron babyanze bakagenda mu modoka zihariye.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, witabiriwe n’abakomeye ku Isi barimo Abaperezida n’abakuru ba za Guverinoma biganjemo abo mu Bihugu byo mu Muryango w’ibikoresha icyongereza (Commonwealth).
Ikinyamakuru OLondon World gitangaza ko uretse abarimo Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America, Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Minisitiri w’Intebe wa New Zealand, Jacinda Arden, abandi bakuru b’Ibihugu bagiye muri Bus berecyeza ahari kubera uyu muhango.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto n’amashusho agaragaza bamwe mu Baperezi b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bicaye muri Bus berecyeza ahari kubera uyu muhango.
Aba baperezida bagaragara muri iyo foto, barimo William Ruto uherutse kurahirira kuyobora Kenya na Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania bicaye muri bus imwe.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ntibishimiye uburyo aba baperezi bo muri Afurika batwawe muri bus ariko ab’Ibihugu bikomeye bakagenda mu modoka zihariye.
Umunyamakuru wo muri Uganda witwa Canary Mugume yashyize iyi foto kuri Twitter, arangije agira ati “Abaperezi bo muri Afurika bitabiriye itabarizwa ry’Umwamikazi, batwawe muri bisi nk’abanyeshuri bavuye iwabo mu Mujyi wa Mbarara berecyeza muri Gare ya Kansanga.”