Mu gitaramo cyo kubyina intsinzi cyahuriyemo abahanzi bakomeye mu Rwanda byari ibyishimo(Amafoto)
Nyuma y’intsinzi yo kuyobora u Rwanda ya Perezida Paul Kagame hateguwe igitaramo cyahurije hamwe abahanzi b’abanyarwanda bakomeye mu rwego rwo kuyishimira.
Ni igitaramo cyiswe “Kigali Intsinzi Concert” cyabaye ku mugoroba wo kuwa 18 kanama 2017 mu marembo ya Stade Amahoro i Remera , nyuma y’irahira rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame warahiriraga kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi ir’imbere.
Hari harimo abahanzi bose bakunzwe muriyi minsi nka Dream Boys, Christopher, Bruce Melodie, Charly & Nina, Urban Boyz, Riderman, Jay Polly, Senderi International Hit na Sgt Robert basanzwe bakorera umuziki mu Rwanda ndetse na Kitoko Bibarwa waturutse mu Bwongereza na The Ben waturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Aba bahanzi bari bari muriki gitaramo hafi ya bose n’ubundi bagiye baherekeza Paul Kagame ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’abatarabashje kumuherekeza ntibahwemye kugaragaraza ko bamushyigikiye babishije ku mbuga zitandukanye no mu biganiro bagiranaga n’itangazamakuru.
Bamwe mu bari bari mu bikorwa byo kwiyamamaza harimo nka Tomo Close , Dream Boys, Urban Boys, Christopher, Riderman, Jay Polly, Kitoko, Senderi International, Intore Tuyisenge n’abandi benshi batandukanye bafite amazina akomeye mu muziki wa hano mu Rwanda.
Iki gitaramo cyateguwe n’umujyi wa Kigali , buri wese ntago yari ahejwe kuko kwinjira byari ubuntu , Aba bahanzi bakoreye igitaramo muri Parikingi ya Stade Amahoro aho buri wese abinyujije mu ndirimbo ze zikunzwe yashimishije abakunzi be ndetse anabafasha kuryoherwa n’intsinzi ya Nyakubahwa Paul Kagame.