AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Mu gihugu cya Brazil hakozwe filime igaragaza Yesu Kiristu ari umutinganyi( Video)

Abakiristo benshi muri Brazil bakomeje kugaragaza agahinda n’akababaro gakomeye nyuma ya Filime yakinwe igaragaza Yesu/Yezu kiristo ari umutunganyi,bituma benshi binubira isakazwa ryayo ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi Filime ikimara gushyirwa ku rubuga rwa ‘Netflix’ abantu benshi batangiye kwandika ubutuma batera utwatsi ubutumwa bw’umwijima buyirimo, ari nako ubucamanza bwo muri iki gihugu bwategetswe ko ihita isibwa.

Muri iyi filime harimo igice kigaragaza Yesu Kiristo bamwe bafata nk’ umwana w’ Imana ari umutinganyi, bivuze ko yakundanaga n’abasore bagenzi be urukundo ruganisha kugushyingiranwa no kuryamana.

Muri iyo filime hari aho ukina yigize Yesu agera ku mugoroba mu rugo rw’abandi bantu bigaragara ko agiye gusura umukunzi we w’ umusore.

Abamaganye iyi filime barimo umuhungu wa Perezida wa Brazil Eduardo Bolsonaro yavuze ko iyi filimo irimo kwiyenza ku gice kinini cy’ abanyagihugu.

Yanditse kuri twitter ati “Iyi filime yarakaje abanya-brazil bo mu miryango ya kiliziya gatolika n’ abatadashamadukira ibigezweho. Yego dufite uburenganzira bwo kuvuga akaturi kumutima ariko ibi ni ukwiyenza ku kwizera kw’ abaturage 86%?”.

Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Cnews cyatangaje ko hari abantu benshi basinye ku rwandiko rusaba ko iyi filime ihagarikwa.

Ku wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2020, umucamanza mu rukiko rwo mu mujyi wa Rio de Janeiro Benedicto Abicair yategetse ko iyi filime ikurwa ku rubuga rwa Netflix ku busabe bw’ umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ abayoboke ba Kiliziya Gatolika Centro Don Bosco de la Fe y la Cultura.

Tariki 3 Ukuboza 2019 nibwo iyi filime ishingiye ku nkuru mpimbano (fiction story) yashyizwe kuri NetFlix. Umwanzuro wafashwe n’uyu mucamanza wo mu mujyi wa Rio de Janeiro ni umwanzuro ushobora kujuririrwa.

Reba agace gato k’iyo filime

Twitter
WhatsApp
FbMessenger