AmakuruUtuntu Nutundi

Mu gihe kingana n’amezi atatu umujyi ukomeye kw’Isi uzabura amazi

Umujyi ikomeye hano muri Afurika, Cape Town muri Afurika y’Epfo hagiye kubura amazi mu mezi atatu , iyi ni iminsi barikwita ngo ” Umunsi wo kurimbuka”. bitewe n’ubushyuhe buzaba buhari.

 

Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwatangaje ko uyu munsi uzaba kuwa 22 Werurtwe ariko kugeza ubu batangiye gutekereza ko  bishobora gutangira kuya 12 Erurwe 2018.
Cape Town ni umujyi wa kabiri munini muri Afurika y’Epfo ukunzwe kugira ba mukerarugendo benshi ariko kugeza ubu abahatuye bari gukina umukino w’amazi kubera ko amazi yabaye ikibazo muri uyu mujyi. Bawise umukino bitewe nuko abantu bari gutwara amabase n’indobo birimo amazi bagirango bajye gukora isuku mu bwiherero. Ubu gusa nabi no kubona abantu batakarabye mu mutwe nicyo kimeneyetso kiri kuranga abatuye uyu mujyi nkuko Darryn Ten uhatuye yabibwiye CNN dukesha iyi nkuru.
Amazi yabaye ikibazo muri Cape Town
Uyu mujyi  wahuye n’ikibazo cy’ibura ry’amazi ariko ngo abaturage ntabwo bari gukoresha amazi neza nkuko umuyobozi w’umjyi ybitangaje ariko kandi  ubu hari gukoreshwa litiro zingana na Miliyoni 86 .
Umuyobozi w’umujyi,  Patricia de Lille yagize ati: Ntabwo byumvikana ukuntu abantu batari gutekereza ikibazo kigiye kubaho cyio kubura amazi, ntabwo twasaba abantu ngo bareke gupfusha ubusa amazi ahubwo tugomba kubibategeka.
Guhera muri Gashyantare abatuye Cape Town bazaba bemerewe gukoresha Litiro 50 z’amazi gusa  cyangwa se amajerekani 13 y’amazi  buri muntu ku munsi. Ubu abantu bari kugura ibikoresho by’ibanze kugira ngo babike amazi bazifashisha icyo gihe. Ubu abantu bafite ikibazo cyo kubura amazi  yo kunwa dore ko n’abana batangiye kugira ikibazo cy’umwuma, CNN dukesha iyi nkuru yagerageje kubazaumuyobozi w’umujyi icyo bari gutekereza kuri iki kibazo ariko nta gisubuzo yamuhaye.
Magingo aya , abafite ubushobozi bwo kwimuka bakava muri uyu mujyi batangiye kuhava  ndetse n’umuyobozi w’umujyi yabagiriye iyo nama. Yagize ati:” Ndabizi ko abantu bashobora gushaka uburyo bava muri uyu muyji kubera iki kibazo, nibyo nibabikore. Ariko abatabishobora bihangane. Hari ikibazo cy’abantu bashonje banabuze amazi ariko ntabufasha twababonera kugira ngo dukemure iki kibazo.”
Amazi ni kimwe mubintu ubuzima bwacu bukenera cyane kandi tunayakoresha cyane, abahanga bagaragaza ko amazi abuze mu gihe kingana n’amasaha 72, ubuzima bw’abantu batari bake babura ubuzima none muri Cape town agiye kubura amezi atatu igisigaye nukwibaza uko bizagenda.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger