AmakuruIkoranabuhanga

Mu gihe cya vuba ushobora kuzajya ukoresha Whatsapp niyo waba udafite telephone yawe

Byari bisanzwe bizwi ko urubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa muri telephone cyangwa se mudasobwa mu gihe yabanje guhuzwa na Telephone igendanwa byonyine, ariko kuri ubu hatangiye kugeragezwa uburyo abantu bazajya bakoresha Whatsapp nubwo baba badafite telephone zabo.

Nkuko byatangajwe n’abayobozi b’urubuga rwa Whatsapp bavuze ko bateganya gutangira gukoresha uburyo bushya buzatuma abakoresha urubuga rwabo bazajya bohereza bakanakira ubutumwa nubwo telephone zao zaba zazimye.

Bakomeje bavuga ko mu gutangiza ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga bazabugeragereza ku itsinda ry’abantu bacyeya basanzwe bakoresha urubuga rwa WhatsApp mu buryo bwo kugira ngo babanze babunoze neza mbere y’uko ubu buryo bwazagera ku bantu bose kw’isi.

Abakoresha urubuga rwa Whatsapp bakaba bari bamaze igihe basaba ko bashyirirwaho ubu buryo bivugwa ko abantu barenga miliyari ebyiri aribo bamaze kwandika basaba ko hashyirwaho buriya buryo bw’ikoranabuhanga.

WhatsApp yatangaje kandi ko kugeza ku bikoresho bine nka mudasobwa yawe na tablets bishobora gukoreshwa byose icya rimwe cyangwa kimwe mu gihe telephone yawe ishobora kuba yazimye.

Izindi mbuga nkoranyambaga zisanzwe zikoreshwa mu kohererezanya ubutumwa inyinshi muri zo zisanzwe zifite ubu buryo.

Facebook ikava yavze ko uburyo bushya bwa WhatsApp bukoresha ibikoresho byinshi buzakemura icyo kibazo, kandi bitagisaba smartphone ngo ibe ari yo shingiro ryabyo, ndetse ubutumwa n’amakuru bigakomeza kurindwa no kuba bwite.

Bakomeje bavuga ko ku ruhande rwabo muri tekinike, igisubizo cyabo cyari uguha buri gikoresho urufunguzo rwacyo, WhatsApp ikamenya buri rufunguzo rwa konti y’umuntu runaka uyikoresha bikaba byanafasha mu kurinda ko hari abandi bantu bakwinjirira abandi mu mabanga yabo abitse ku rubuga rwa Whatsapp.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger