AmakuruAmakuru ashushye

Mu gahinda kenshi Amb. Joe Habineza yasezeweho bwa nyuma (+AMAFOTO)

Ambasaderi Habineza Joseph [Joe] yasezeweho bwa nyuma, anashyingurwa mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, ubera iwe mu rugo aho yari atuye i Kanombe muri Kicukiro. Witabiriwe na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe n’abandi.

Kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, hari benshi batabashije gusezera bwa nyuma kuri Amb. Joe Habineza, aho bifashishije ubutumwa bwanditse boherereza abo mu muryango we bwari mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

Ubutumwa bwabo bwibanze ku kugaragaza uruhare rwa Amb. Joe Habineza mu buzima bwabo, urwibutso abasigiye n’umurage; bamwifuriza iruhuko ridashira.

Habumuremyi Jonas murumuna wa Amb. Joe Habineza yavuze ko ari we wamurwaje ubwo yari arwariye mu bitaro i Nairobi muri Kenya. Cyane ko ari aho asanzwe atuye.

Amb. Habineza ngo yakundaga kuvuga cyane ku bukwe bw’umuhungu we Cedric buzaba umwaka utaha. Habineza ngo yabajije Habumuremyi niba abona koko agiye gushyingira umuhungu we.

Ati “Tuganira ku wa kabiri nta kindi kintu yavugaga kitari ubukwe bwa Cedric. Ambwira ati “Jonas urabona ngiye kuba sebukwe? Nkumubwira nti ni byiza, ugomba kumenya ko bazakwambika za ngofero n’inkoni, ubwo wagiye mu basaza. ngo oya! Nzaba Sebukwe ariko ndi Young Forever.”

Habumuremyi yasabye umuryango wa Habineza gushyira hamwe bakazakora ubukwe bwa Cedric nk’uko Amb. Habineza yabyifuzaga. Uyu mugabo avuga ko Amb. Habineza yitabye Imana abana be barimo Eric bari mu indege berekeza mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Nyuma hakurikiyeho umuhango wo kumusengera wayobowe n’abapasiteri bo mu Itorero ry’Aba- Presbytérienne mu Rwanda. Ambasaderi Joe yashyinguwe mu Irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo.

Ubuhamya bwatanzwe mu muhango wo guherekeza nyakwigendera, bwagarutse ku buzima bwamuranze, uko yabaniye neza bose ndetse n’uko yari umuntu ufitiye akamaro umuryango we n’igihugu muri rusange.

Umubyeyi wa Habineza Joseph yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Yobu, ubwo ibintu bye byose n’abana bari bamushizeho ariko agakomeza gushima Imana.

Ati “Ndashima Imana kuko yaramumpaye none iramwisubije. Icyanjye ni ugushima kuko na Yobu yavuze ngo navuye mu nda ya mama ntacyo nambaye, nzasubirayo ntacyo njyanye. Uwiteka ni we wampaye byose none ni we ubitwaye.”

Yakomeje agira ati “Ndashima Imana kuko nziko aho ari [Joe] ari heza. Icyo nzi ni uko Imana yamwakiriye kandi nkayishimira, ishimwe ku bwe kuko nyir’umuringa iyo aje utega ukuboko.”

Umuhungu we witwa Habineza Jean Michel yavuze ko umubyeyi wabo yari n’inshuti magara yabo ndetse yahoraga abatoza kubana neza n’abandi no kugira ikinyabupfura.

Yavuze ko icyamushimishije cyane, ari uko umubyeyi we atigeze areka kugira umutima mwiza yahoranye kuva cyera, kugeza atabarutse.

Yagize ati “Mu byumweru bibiri bishize nasuye ba nyogokuru, ikibazo bavuga kuri Papa ngo ni uko ari umuntu wibera mu kirere, wizera abantu bose, utekereza ko abantu bose ari beza. Numvise nifuje ko nanjye igihe nzaba ngeze mu myaka 50 kuzamura icyo abantu bazaba bamvugaho ari uko ndi umuntu mwiza cyane.”

Nyiraneza Hélène, mushiki wa Habineza Joe yavuze ko atari umuvandimwe we gusa ahubwo yari inshuti ye magara.

Ubutumwa bw’Umuryango Unity Club Intwararumuri, ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye, bwasomewe mu muhango wo gusezera kuri Amb Joe, bwihanganishaga abo mu muryango we, bugaruka ku buryo yari umunyamuryango mwiza, wayihagarariye neza.

Bugira buti “Bavandimwe, Uwiteka abahumurize kandi abakomeze muri ibi bihe bitoroshye, kuva mu 2004, yari umunyamuryango wa Unity Club w’intangarugero, yayihagarariye neza mu butumwa butandukanye bushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Ubu butumwa bwashyizweho umukono na Visi Perezida wa Mbere wa Unity Club, Kayisire Solange, bukomeza bugira buti “Tuzahora tuzirikana ibyiza byamuranze, Imana imwakire mu bayo.”

Habineza Joseph yavutse tariki 3 Ukwakira 1964, muri Segiteri Kayenzi mu Karere ka Kamonyi. Yabyawe na Utumyebahutu Jean na Nyiranzabonitegeka Ziripa. Asize abana bane b’impanga yabyaye inshuro ebyiri. Yari yarashakanye na Justine Kampororo.

Habineza yakundaga gukora siporo, ku buryo n’iyo yabaga yatashye atinze yazindukiraga muri siporo, akajya gukina umukino wa’ Tennis’. Ngo yaranzwe n’umurava mu byo akora.
Mu buhamya bwatanzwe bwagarutse kuri Joe buvuga ko yari umuntu wubahira buri wese uwo ari we, akitaba telefoni ya buri wese kandi buri wese akamutega amautwi.
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yitabiriye umuhango wo gusezera kuri Amb Habineza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger