Mu cyumweru kimwe imodoka ziherekeza umukuru w’igihugu cya Congo Kinshasa(DRC) Joseph Kabila zongeye gukora impanuka muri Zambia
Umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) Joseph Kabila muri uruzinduko yari afite mugihugu cya Zambia ubwo yari mu muhanda werekeza i Lusaka mu murwa mukuru wiki gihugu imodoka imwe muzari zimuhereje yagozwe n’ikamyo yo mubwoko bwa Toyota Dyna kuburyo butunguranye umushoferi wari uyitwaye ahita apfa abandi barakomereka.
Mu cyumweru kimwe ni kunsuro ya kabiri ibi bibaye kuri uyu mukuru w’igihugu doreko ubwo yari mumanjyepfo ya Kinshasa nabwo imodoka yo mubwoka bwa kamyo yari itwaye sima yagonze z’imwe mu modoka zari zimuherekeje abantu batanu bahasiga ubuzima harimo abasirikare batatu n’abasivile babiri abandi bagera kuri cumi n’umwe barakomereka. iyi mpanuka yabereye mumanjyepfo ya Kinshasa ubwo umukuru w’igihugu yari ari kugaruka mu rwa mukuru.
Iyi mpanuka y’i Kinshasa yabaye kuwa kabiri w’icyumweru duteye umugongo taliki ya 13 Gashyantare 2018 hanyuma makuru y’emezwa nibiro byare leta k’umunsi wari ukurikiyeho.Gusa nta cyumweru giciyemo ku italiki ya 18 Gashyantare 2018 nabwo imodoko ziherekeza Joseph Kabila zongeye gukora Impanuka. Ni ibintu byateye urujijo abantu bakurikira politiki ya kiriya gihugu kuko kuri ubungubu abanyagihugu batifuza ko uyu mugabo Joseph Kabila wafashe ubutegetsi kuva mu mwaka wa 2001 yakongezwa indi manda.
Mu impanuka yabereye muri Zambia Polisi yakiriya gihugu ntiyigeze itangaza niba imodoka yari itwaye umukuru w’igihugu cya Congo Kinshasa yaba yaragezweho ingaruka n’iyi mpanuka. Iyi mpanuka yabaye ubwo Joseph Kabila yari gutembera na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia Joe Malanji.
Ibi biri kuba kuri uyu mukuru w’igihugu cya Congo Kinshasa mugihe iki gihugu gikunze kugarukwaho nk’igihugu kitifashe neza m’umutekano, bari kwitegura amatora ndetse abanyagihugu benshi batishimiye kuba uyu mugabo yakongezwa manda akongera kubayobora.