Mu buryo butunguranye umunyarwanda yahawe amahirwe yo kuzatwara East Africa’s Got Talent
Umunyarwandakazi Peace Hoziyana yemerewe kujya muri 1/2 cy’irushanwa rya East Africa’s Got Talent nyuma yo kugawa n’abakemurampaka batatu ariko Makeda w’umunyarwanda akamurokora akamuha Golden Buzzer nk’ikimenyetso cy’uko ahise ajya muri 1/2.
Hari mu gace ka gatanu k’irushanwa rya East Africa’s Got Talent ryerekanwa kuri televiziyo zitandukanye nka Televiziyo y’u Rwanda, NBS Uganda, Citizen TV Kenya na Clouds TV yo muri Tanzania. Kabereye i Kampala.
Aka gace kari gafite umwihariko kuko harimo abanyarwanda benshi ugereranyije no mu duce twabanje.
Itsinda rigizwe n’abana baririmba injyana ya Hip Hop rya One Family-One Vision nibo babimburiye abanyarwanda kujya imbere y’akanama nkempurampaka kagizwe na Jeff Koinange, Vanessa Mdee, Makeda na Gaetano.
Abana bana bishimiwe cyane ariko umwanya wo gutanga amanota batunguwe kuko Jeff yatangiye abaha No na Vanessa Mdee, bahita basezererwa mu irushanwa.
Umubyinnyi witwa Ngabo Elivis ufite imyaka 23 yakomeje mu kindi cyiciro nyuma yo kwerekana ubuhanga mu kubyina agoronzora amaboko ku buryo wakeka ko nta magufa afite.
KDP Dancing Group nabo ni ababyinnyi b’abanyarwanda bigaragaje muri iri rushanwa. Mu ndirimbo bakoresheje harimo na “Icange” ya Nsengiyumva Francois [Igisupusupu] ubuhanga bwabo bwatumye bemererwa kujya mu kindi cyiciro.
Unity Vision ni abasore babiri b’abanyarwanda berekanye ubufindo buhambaye aho umwe yahagaze akikorera undi ucuritse umutwe ku we, akanazamuka amadaraja kandi ntibiture hasi. Nabo bahise bemerwa gukomeza mu kindi cyiciro.
Peace Hoziyana ni we wa nyuma ukomoka mu Rwanda wiyerekanye muri aka gace. Uyu mukobwa usanzwe aririmba muri Sebeya Band yaririmbye indirimbo ya Whitney Houston yitwa “I Will Always Love You”
Peace Hoziyana yatangiye neza cyane ku buryo buri wese yari atuje yumva neza iyi ndirimbo ariko yageze hagati asa n’ubyica abagize akanama nkempurampaka batatu bamwereka ko batamwishimiye.
Bagiye gutora Jeff Koinange yamubwiye ko yaririmbye indirimbo ikomeye ku buryo atayisubiyemo ku rugero rwifuzwaga kugira ngo yerekane ko afite impano amuha No ndetse n’abandi babiri bamuha NO.
Icyizere cyari cyamaze kuyoyoka kuko Yes ya Makeda ntacyo yari kumumarira dore ko abandi bose bari bamwanze, gusa yakoze ibitatekerezwaga n’uwo uwo ari wese maze akanda icyuma cya Golden Buzzer amwemerera kujya muri 1/2.
Hoziyana yarenzwe n’ibyishimo byinshi, abandi bakemurampaka bagwa mu kantu ari nako abari baje kureba biyamiriye cyane.
Uyu niwe munyarwanda wa mbere wemerewe kujya muri ½ cy’irushanwa rya East Africa’s Got Talent asanzeyo itsinda ry’ababyinnyi ryo muri Tanzaniya n’abana babiri bo muri Uganda baririmba.
Kugeza ubu hamaze gusezererwa abanyarwanda babiri mu gihe abandi bose biyerekanye babonye amahirwe yo gukomeza. Igihembo nyamukuru muri iri rushanwa ni ibihumbi $50.
Reba ku munota wa 27:30 uko yahawe amahirwe yo kugera muri 1/2.