Amakuru ashushye

Mu buryo butunguranye Jose Chameleone yataramiye mu Rwanda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2018 mu mujyi wa Kigali  Jose Chameleone yatunguye abantu bikomeye maze ajya kurubyiniro araririmba kandi nyamara nta n’umwe babitekerezaga ko uyu muhanzi ukomeye cyane muri Uganda ari I Kigali.

Dj Pius, Pallaso [ uyu pallaso avukana na Chameleone ndetse na Weasel] na Chameleone batunguye abari basohokeye muri aka kabyiniro ka Fushia gaherereye i Remera maze barabataramira ndetse banafatanyije kuririmba indirimbo yitwa agatako banasanzwe bafitanye. Umwe mu bari basohokeye muri aka kabyiniro utashatse ko amazina ye atangazwa , yadutangarije ko  aba bahanzi bageze ku rubyiniro nyuma yuko hari hamaze iminota itari mike hacurangwa imiziki itandukanye. Dr Jose Chameleone yageze i Kigali kuri uyu wa Kane ubwo yari avuye i Kampala.

We na Pallaso batunguye abantu

Yagize ati:” Ubundi bacurangaga indirimbo zisanzwe , nyuma twumvise amajwi y’abahanzi turumirwa abenshi ntitwamenya abaribo uretse Dj Pius twahise tumenya, Chameleone yahise yurira aza kurubyiniro maze atangira kuririmba, twaratunguwe cyane.”

Chameleone Mayanja  ufite abana batanu barimo Amma Christian Mayanja, Alfa Joseph Mayanja, Abba Marcus Mayanja na Alba Shyne Mayanja , arahita yerekeza i  Goma aho agiye kuririmba mu iserukiramuco rya Amani Festival.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger