Mu bukwe bw’agatangaza, Meghan yarushinganye n’Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry-AMAFOTO
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Gicurasi nibwo mu Bwongerez habaye ubukwe bw’ikinyejana bwo gusezerana imbere y’Imana hagati ya Meghan n’igikomangoma cy’Ubwongereza Hary mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye kuri iy’Isi.
Meghan wari usanzwe ari Umunyamerika ariko akaza guhabwa ubwenegihugu bw’Ubwongereza yavukiye i Los Angeles mu 1981 akaba afite metero 1.71, arongowe n’igikomangoma Harry akaba umuhungu wa Nyakwigendera igikomangomakazi Diana akaba kandi umwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth wa kabiri. Ubukwe bwabo bwari bubereye ijisho. Bwitabiriwe na bamwe mu bantu b’ibyamamare kuri iy’isi. Meghan Markle n’igikomangoma Harry batambagijwe umujyi wa Windsor bari ku mafarashi.
Mu bukwe bw’uyu mukobwa wabyawe na Thomas Markle naDoria Ragland, bwatangaje abantu benshi ndetse buri wese yari afite amatsiko yo kureba ubu bukwe bw’i bwami ny’uma y’uko inkuru y’urukundo yaba bombi yatangaje benshi.
Nkuko BBC yakurikiranaga ubu bukwe imbona nkubone yabyanditse,Saa tanu n’iminota mirongo itatu abatumirwa ba mbere bari bamaze kugera kuri Chapelle ya Mutagatifu George [St George’s Chapel] iherereye mu ngoro ya Windsor Castle aho bitabiriye ubukwe bukomeye bw’igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan Markle, ni mu gihe ibihumbi by’abantu bari kubukurikiranye binyuze ku nyakiramashusho zitambutsaga uyu muhango imbonankubone. Mu bahageze mbere harimo: Oprah Winfrey wamamaye mu biganiro bitandukanye agirira kuri Television akaba kandi n’umwanditsi ukomeye wanyuze mu buzima buruhije, ndetse n’umukinnyi wa filime Idris Elba.
BBC yatangaje ko Umwamikazi Elizabeth wa kabiri yagize Harry Umutware w’urugo ntabwo Meghan azitwa igikomangomakazi ahubwo azitwa “Son Altesse Royale la princesse Henry de Galles”. Ibi biturutse ku kuba abagore bavuka ibwami aribo gusa bitwa ibikomangomakazi.
Birasa naho aribwo ibi birori byari bigiye gutangira kuko Saa sita na mirongo itatu ari Harry yahageze yinjira aherekejwe na Mukuru we Prince William; amashyi y’urufaya yari yose. Abatanga ubuhamya bavuze ko ‘urukundo nta mupaka rugira’.
Ahagana saa saba nibwo Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth wa kabiri ni bwo yahageze. Yaje aherekejwe n’imodoko nyinshi, n’amashyi menshi.
Umwepisikopi mukuru w’itorero w’Angilikani ku isi, Justin Welby yigishije ku rukundo abwira abari bateraniye muri uyu muhango ko Imana yaje ku isi kwitangira abantu ariko ko nta rukundo bagira. Yababwiye ko urukundo ruruta byose, abasaba gukunda abandi ariko nabo ntibiyigirwe. Yavuze ko mu rukundo ari yo nzira yonyine kugira ngo umuntu abanire neza abandi, ngo mu rukundo inzira irashira, ubuzima bugakomeza ntagushidikanya. Yakomeje avuga ko mu rukundo ari mu muryango mushya Imana iba yungutse. Ati “Nshuti bavandimwe, bashiki banjye Imana irabakunda .”
Mu byamamare by’itabiriye ubu bukwe harimo David Bekham wabiciye bigacika mu mupira w’amaguru, Oprah Winfrey, Wearing Pink ndetse n’umukinnyi wa filime Idris Elba, Karen Gibson afatanyije n’itsinda rya Kingdom Choir bamaze imyaka 20 mu muziki bacuranze muri ubu bukwe, Serena Williams, Umuhindekazi Priyanka Chopra wabaye Nyampinga w’isi mu 2000 ‘abandi.