Mu bukwe bw’ ibwami Prince Harry yahaye umwanya w’icyubahiro inshuti ye y’imfubyi bahuriye muri Lesotho
Umusore w’imfubyi witwa Mutsu Potsane ukomoka muri Lesetho, Nyuma y’imyaka 14 y’ubucuti afitanye n’igikomangoma Harry ni umwe mu bantu bari bafite umwanya w’icyubahiro mu bukwe bw’ibwami mu bwongereza bwabaye ku wa gatandatu taliki 19 Gicurasi 2018.
Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry cyahuye n’uyu musore akiri umwana muto ubwo yari afite ‘imyaka 4 mu 2004 mu biruhuko iki gikomangoma cyagiriraga mu gihugu cya Afurika y’Epfo ndetse na Lesotho. Ubucuti bwabo bukaba bumaze imyaka cumi n’ine.
Uyu musore Mutsu kuri ubu ufite imyaka 18 yari mubantu icumi bari bahagarariye ikigo cy’imfubyi cya Sentebale cyashinzwe mu 2006 ku bufatanye bw’igikomangoma Harry n’igikomangoma cya Lesotho Seeiso. Iki kigo kikaba cyarashinzwe mu rwego rwo kuryanya no gufasha imfubyi za Sida. Lesotho ni igihugu cya kabiri kivugwaho kugira abarwayi ba Sida benshi cyane ku Isi.
Uhagarariye ikigo cya Sentibale chairman Johnny Hornby yavuze ko n’ubwo uyu musore wabonaga afite amasoni menshi ubu ameze neza dore ko yanarangije amasomoye. Ikigo cya Sentibale kibicishije kuri Twitter cyashimiye igikomangoma Harry.
https://twitter.com/Sentebale/status/997848030576611328
Mu bukwe bw’ibwami hari abashyitsi 200 bavuye mu bigo bitandukanye bifasha bifite aho bihuriye n’iki gikomangoma Harry cyamaze kurushinga na Meghan Markle, Abo bose uko bari 200 bari mu mubare 2,460 wabatumiwe kuza muri ubwo bukwe.
.