AmakuruPolitiki

Mu bukana bwinshi M23 yavuze ku myanzuro yafatiwe mu nama yahuje perezida Kagame na Tshisekedi

Umutwe w’abarwanyi ba M23 wagaragaje ko udakozwa ibyo bawusabye byo kumanika intwaro no kurekura uduce yafashe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Maj Willy Ngoma avuga ko abarwanyi b’umutwe wa M23 abereye Umuvugizi, badashobora kuva mu bice biri mu maboko yabo kuko batakongera gusubira mu buhungiro. Aha yasubizaga ku myanzuro y’i Luanda yasabye uyu mutwe gushyira hasi intwaro ukava mu birindiro byawo.

Atangaje ibi nyuma y’inama yahuje umukuru w’u Rwanda, uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’uwa Angoka byabereye i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Nyakanga 2022.

Itangazo ry’ibiro by’umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rivuga ko muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro isaba Ibihugu byombi, guhagarika umwuka mubi umaze iminsi uhari.

Iri tangazo kandi rivuga ko umutwe wa M23 ugomba “guhagarika imirwano vuba na bwangu ikarekura ibice iri kugenzura kandi nta mananiza.”

Ibi byasabwe M23, si ubwa mbere ibisabwe kuko n’inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bamaze guterana inshuro eshatu, basabye uyu mutwe guhagarika imirwano ukayoboka ibiganiro biwuhuza na Leta ya Congo.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma avuga ko ibi bongeye gusabwa, batabikozwa kuko badashobora kuva mu birindiro byabo.

Yavuze ko nubwo bari mu birindiro, ariko biri mu Gihugu cyabo, bityo ko badashobora kubivamo ngo basubire mu buhungiro.

Yagize ati “Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?”

Maj Willy Ngoma avuga ko M23 ifite icyo irwanira kandi ko cyumvikana kikaba kinazwi n’ubutegetsi bwa DRCongo ariko bukaba bwaranze kucyubahiriza aho bwangiye gushyira mu bikorwa amasezerano asanzwe ari hagati y’impande zombi.

Abasesenguzi bamwe babwiye RADIOTV10 ko batumva impamvu inama y’i Luanda yafatiwemo umwanzuro ureba uyu mutwe wa M23 nyamara utari uri muri ibi biganiro.

Umwe yavuze ko ikibazo cya M23 atari icyo kujya kwigira mu zindi nama ahubwo ko kireba ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko byanagiye binagarukwaho na Leta y’u Rwanda.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na RBA muri iki cyumweru, yavuze ko ikibazo cya M23 atari icya none ahubwo ko gifite imizi kuva cyera kandi ko kireba ubuyobozi bwa Congo.

Perezida Paul Kagame kandi yabwiye RBA abategetsi batandukanye bo muri Congo bagiye baza mu Rwanda inshuro nyinshi kuganira na bamwe mu barwanyi ba M23 bahahungiye babizeza gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho ariko ko bitigeze bishyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakunze kugaragariza Congo ndetse n’imiryango yiyemeje kuyifasha kurandura ibi bibazo, ko bikeneye inzira ya Politiki kurusha iya gisirikare.

Yavuze kandi ko ubwo uyu mutwe wa M23 wari ugiye kubura imirwano, u Rwanda rwari rwaburiye Congo ko rukurikije amakuru rwari rufite, byariho bitutumba, rukayisaba kugira icyo ikora ariko ikinangira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger