AmakuruAmakuru ashushye

Mu Budage hadutse imyigaragambyo karahabutaka ishyigikiye Uburusiya ku bitro yagabye kuri Ukraine

Kuri iki cyumweru gishize, abashyigikiye Uburusiya bakoze imyigaragambyo mu mijyi myinshi itandukanye mu Budage, ku munsi wa kabiri.

Abayinenga bo bavuga ko ari uburyo bundi bwo gushyigikira ibitero by’Uburusiya muri Ukraine, kuko babikoze batyo beruye byahita bihinduka imyigaragambyo itemewe n’amategeko y’Ubudage.

Kuva iyi ntambara yatangira, polisi yaho yanditse ibyaha 383 byo kurwanya Uburusiya n’ibyaha 181 byo kurwanya Ukraine, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.

Abantu amagana bigaragambije mu mujyi wa Frankfurt, benshi bitwaje amabendera y’Uburusiya.

I Hanover abagera kuri 600 bakoranye, baherekejwe n’imodoka zirimo abantu bagera kuri 400, nk’uko polisi ibivuga.

Hashyizweho inkuta z’ibyuma zitandukanya abo n’abandi bagera ku 3,500 nabo bigaragambije bashyigikiye Ukraine nabo bari i Hanover.

Iyi myigaragambyo muri rusange yaranzwe n’amahoro, ariko ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko polisi hari abantu yafashe i Frankfurt baririmba ngo “Donbas ni iy’Uburusiya” – agace gahana imbibi n’Uburusiya.

Imyigaragambyo nk’iyo yabaye kandi kuwa gatandatu i Stuttgart no mu mujyi wo mu majyaruguru wa Lubeck.

Polisi ivuga ko i Lubeck ho hari abantu bitwaje “ibirango byaciwe” kandi bavugaga ko bashyigikiye ibitero by’Uburusiya muri Ukraine

Twitter
WhatsApp
FbMessenger