Amakuru ashushyeImyidagaduro

Mu birori by’akataraboneka, Alicia Keys n’umugabo we bizihije isabukuru y’imyaka bamaranye-amafoto

Umuririmbyi rurangiranwa Alicia Augello Cook uzwi nka Alicia Keys w’umunyamerikakazi we n’umugabo Sweez Beatz bizihije isabukuru y’imyaka irindwi bamaze babana nk’abashakanye.

Umubano w’aba bombi watangiye muri 2008 gusa baza gushimangira kubana muri gicurasi 2010, mu buryohe bw’urukundo bamazemo imyaka ikabaka icumi bahora mu munezero udasanzwe ndetse bakanabigaragariza Isi yose.

Mu butumwa burebure buherekejwe n’amashusho Alicia Keys yashyize ku rubuga rwa Instagram yavuze ko yishimira mu buryo bw’umwihariko ukuntu abanye n’umugabo we , kuko ar’ibintu bishobora bake kandi bikaba ar’ibyagaciro.

Yagize ati “Kuva twashyingiranwa ku mugaragaro hashize imyaka 7 , ibintu byagaciro kandi binshimisha cyane. Uburyo dukundana burarenze, urukundo rwacu rufite imbaraga kandi rutuma imbere hacu hanshimisha cyane, duhora turebana akana ko mu jisho kuburyo ntajya mbimenyera ndetse mpoarana ibyiyumviro by’rukundo rwacu umunsi ku wundi.”

“Nterwa ishema n’urukundo rwacu n’uburyo dusaranganya buri kimwe duhuriyeho, sinjya nkumenyera ndetse mporana amatsiko yo kureba buri munsi wose uzagira ibihe tuzamarana kugeza ku ndunduro y’ubu buzima bwacu, warakoze cyane kunyereka urukundo , imigisha itagira iherezo ikomeze iguhundagareho.”

Yongeye ati “Utuma niyumva nk’umugore w’ukuri.”

Mu gihe Sweez Beatz na Alicia Keys bamaranye  babana bamaze kubaka umuryango kuko ubu bafitanye abana babiri .

Alicia Keys w’imyaka 36 nawe n’umwe mu bahanzi bafite izina  ry’igitinyiro mu muziki w’Isi muri rusange , yatangiye kuririmba by’umwuga mu 1996, akora injyana zitandukanye zirimo RnB, Soul, Hip Hip na Jazz.

Ni kabuhariwe mu gucuranga Piano , Vocals ndetse akaba umuririmbyi ,akandika indirimbo ,agakina filime ndetse akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Mu minsi yashize byarahwihwiswaga ko ashobora kuza mu Rwanda mu iserukimuca rya Kigali Up gusa biza kurangira urugendo rwe rujemo kidobya ndetse hatumirwa abandi bahanzi .

Yamenyekanye mu ndirimbo zagacishijeho zirimo Girl on Fire ,  Tears always win, another way to die, fire we make, in Common , Holly War aheruka gushyira hanze n’izindi nyinshi. amaze kwegukana kandi ibihembo mpuzamahanga bigera ku 109.

Ibyishimo ni byose kuribo

Ibyihariye kuri Sweez Beatz, umugabo wa Alicia Keys

Ubusanzwe ababyeyi bamwise Kasseem Dean afite imyaka 38 akaba atunganya indirimbo ,akaba umuraperi, atunganya imyenda [Designer], akina filime, n’umudeejay, ayobora abakora amashusho y’indirimbo ndetse agakora n’ibindi byinshi byerekeranye na muzika.

Uyu mugabo w’umunyabigwi mu muziki wo muri leta zunze ubumwe za Amerika yakoranye cyane n’abahanzi bakomeye muriki gihugu cy’igihangange nka Jay-Z, DMX, Busta Rhymes, R.Kelly, T.I  ndetse n’abandi barimo n’umugore we.

Afite abana batanu barimo batatu yabyaranye na Mashonda bashakanye muri 2004 bakaza gutandukana muri 2010. Azi gucuranga ibikoresha bya muzika birimo ingoma , Piano, Vocals, Sampler n’ibindi, kuri ubu akorera mu nzu itunganya umuziki ya Warner Monster .

Bakoze ibyirori bishimira iyi myaka bamaranye

Ntibajya basigana akenshi baba bari kumwe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger