AmakuruAmakuru ashushye

Mu bihugu 10 bikennye muri 2022 ku Isi Afurika yonyine ifitemo 9-Reba urutonde

Mu bihugu 10 bikennye mu mwaka wa 2022 ku Isi, umugabane wa Afrika wonyine ufitemo ibihugu 9, nk’uko inyandiko ‘World population review’ ikesha Banki y’isi ibyerekana.

Ibi bihugu bikennye ku isi byiganjemo ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara, by’umwihariko ibihorana intambara z’urudaca ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro ihora isagarira abatuye ibyo bihugu.

Iyo Banki y’Isi ikora urutonde rw’uko ibihugu bikize cyangwa bikennye ku isi, hashingirwa ku musaruro rusange w’igihugu (Gross National Income / GNI) ugereranije n’umubare w’abaturage icyo gihugu gifite, aho habarwa amafaranga igihugu cyinjije mu mwaka akagabanywa abaturage bayo.

Ibipimo bya (GNI) bipima agaciro k’ibicuruzwa na serivisi byose bikorerwa mu gihugu runaka, ndetse n’amafaranga igihugu cyinjiza binyuze mu masoko mpuzamahanga (nk’ishoramari ryo mu mahanga cyangwa umutungo utimukanwa), bigatuma ifatwa nk’igipimo cy’ukuri cy’ubuzima bw’ubukungu bw’igihugu.

Ubusanzwe ‘GNI’ igaragazwa mu buryo bubiri, aho ipimwa mu mu madolari y’Amerika, ikabarwa hakoreshejwe uburyo bwitwa ‘Atlas’ bugereranya amadorari ya America ku ifaranga rya buri gihugu, cyangwa uburyo bwitwa “purchasing power parity (PPP) international dollars” ahagereranywa amafaranga mpuzamahanga n’agaciro k’idorari ry’America mu mwaka runaka.

Ibihugu bibarwa na Banki y’isi nk’ibikennye kandi byinjiza amafaranga make cyane ni ibifite (GNI) itarenze $ 1046, bivuze ko impuzandengo y’amafaranga yinjizwa n’umuturage w’icyo gihugu ku mwaka ari hasi ya Miliyoni n’ibihumbi mirongo itatu uyabaze mu mafaranga y’ u Rwanda (1030000).

Uretse igihugu cya Afghanistan cyo muri Aziya kigaragara kuri uru rutonde (ku mwanya wa 6), ibindi bihugu 9 bikennye cyane muri uyu mwaka ni ibyo muri Africa, aho u Burundi buza ku isonga.

Uko ibihugu bikurikirana mu bukene n’amadorari abaturage babyo binjiza ku mwaka:

Burundi ($270)
Somalia ($310)
Mozambique ($460)
Madagascar ($480)
Sierra Leone ($490)
Afghanistan ($500)
Eritrea ($510)
Central African Republic ($510)
Liberia ($530)
Niger ($540)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger