Amakuru ashushye

MTN Rwanda yongeye guhemukira abafatabuguzi bayo none bari gusaba RURA na leta kubatabara

Ikompanyi y’itumanaho ya MTN Rwanda yatengushye abantu kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Gicurasi maze serivisi zayo zo guhamagara zirahagarara bitera impaka mu bantu ku buryo hari n’abavuze ko bibashwanisha n’inshuti.

Ibi byabaye mu masaha y’umugoroba, serivizi zo guhamagarana ku bakoresha umurongo wa MTN Rwanda zagize ikibazo ku buryo nimero wahamagaraga yose bakubwiraga ko idahari ngo wongere ugerageze mu kanya.

Ibi byateje impaka mu bantu kuko hari n’abavugaga ko telefoni bazizimije ku bushake dore ko MTN itari yabimenyesheje abafatabuguzi bayo mbere.

Uretse abavugaga ko babuze abo bashakaga ndetse bamwe na gahunda zabo zigapfa, hari n’abavugaga ko MTN yabateje igihombo kubera ibikorwa bari gukora bifashishije uyu murongo w’itumanaho.

Icyakora MTN ntiyatereye iyo kuko mu masaha ya saa mbiri n’iminota mike aribwo yashyize itangazo kuri twitter ivuga ko habaye ikibazo ko bari kubikoraho ndetse ko barajya baramenyesha abafatabuguzi bayo uko birikugenda.

Ku rundi ruhande , banoherereje ubutumwa bugufi abakoresha uyu murongo babihanganisha. bagiraga bati:”Mukiriya wacu, tugize ikibazo ku muyoboro wacukiriguteza imbogamizi mu guhamagara, turi gukora ibishoboka byose ngo mwongere kubona serivisi zacu nkuko bisanzwe.”

Abantu batandukanye bagize icyo babivugaho

No kuri facebook bagize icyo bavuga

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger