MTN Rwanda yamurikiye abakiriya bayo igikoresho gishya cyitwa MTN Biz cyitezweho gufasha abacuruzi
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ivuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga ari ingenzi cyane mu bucuruzi bwagutse, ubuto ndetse n’ubuciriritse bityo ko rikwiye kujya rikoreshwa umunsi ku munsi hatekerezwa ku guhanga udushya dushobora kwihutisha ubucuruzi bushamikiye ku ikoranabuhanga.
Ni igikoresho gishya iki kigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyamurikiye abakiriya bacyo aho kizajya kibafasha mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi mu gutanga serivise zitandukanye zikubiye hamwe muri cyo gikoresho zirimo guhamagara, Momo pay ndetse na interineti.
Joseph Gatete umukozi wa MTN Rwanda mw’ishami ry’ubucuruzi avuga ko ari igikoresho kije korohereza abacuruzi b’imishinga mito n’iciriritse gukora ibikorwa byabo mu buryo buboroheye.
Yagize ati “iki gikoresho twazanye ku isoko gikubiyemo serivise zitandukanye abakiriya basanzwe bakenera ariko tukazihuriza hamwe kugirango bifashe abakiriya kuzibona biboroheye mu buryo bw’igiciro cyangwa se ikiguzi, twabazaniye izo serivise zose, ni serivise zirimo guhamagara, interinete na momo pay”.
Gatete akomeza avuga ko impamvu nyamukuru yo kumurika iki gikoresho ari ukugirango ibibazo abacuruzi bahura nabyo birimo no gutanga serivise mbi ku bakiriya bigabanyuke.
Ati “ibibazo dushaka gukemura mu bakiriya ni igihe umuntu yabaga ashaka ko abakiriya bamuhamagara kukazi ariko ugasanga telephone yayijyanye mu ntoki abasigaye ku kazi ntibabone uko bagerwaho n’abakiriya, ni telephone uzagura ukayishyira mu biro byawe abakiriya bagushaka bakubone n’abantu bakorera aho babashe gukoresha interinete”.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Madame Ingabire Paula avuga ko politiki yashyizweho yo kuvugurura imirongo migari y’ikoranabuhanga hagamijwe gufasha abakoresha izo serivise igenda ishyirwa mu bikorwa ndetse ngo aya ni amahirwe akomeye kuribo iki kigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda kibazaniye.
Yagize ati “igishimishije uyu munsi ni uburyo tugenda tubona politike yagiyeho icyo yari igamije bigenda bishyirwa mu bikorwa, uyu munsi aho MTN yabashije kuba yamurika MTN Biz ni igisubizo kuri ba rwiyemezamirimo bato bijyanye nuko bashobora kubona interinete yihuse kandi ihendutse, ibigo by’abikorera bibonye amahirwe mu kwagura amasoko n’imishinga yabo, babonye interinete yihuse n’umurongo wa telephone”.
Ni mugihe MTN Rwanda ubu iri gufasha abakiriya bayo bayigannye guhabwa amakuru y’uburyo bashobora gukoresha iki gikoresho kuri buri cyicaro cyayo kiri mu gihugu.