Amakuru ashushyePolitiki

Mpayimana Philippe yahawe imirimo mishya n’inama y’abaminisitiri

Mpayimana Philippe wigeze kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2017, yahawe imirimo mishya agirwa impuguke nkuru ishinzwe uruhare rw’abaturage muri Minisiteri nshya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Inshingano uyu munyapolitiki yahawe zemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mpayimana yamenyekanye muri 2017 ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu akaba uwa kabiri n’amajwi 0.73%, inyuma ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Yaniyamamarije kuba umudepite gusa na bwo ntiyagira amajwi yo kumuhesha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu 2018 yatangaje ko yashinze ishyaka ryitwa iry’ Iterambere ry’Abanyarwanda (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) gusa avuga ko akiri kurishakira ibyangombwa.

Mu bandi bahawe inshingano muri Minisiteri y’Ubumwe harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe bw’igihugu, Itorero ndetse n’Uburere Mboneragihugu na Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.

Batamuliza Mireille we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

Ni Minisiteri yari asanzwemo dore ko yari ayirimo nk’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’abana, nyuma yo kuva mu muryango Imbuto Foundation na ho yakoze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger