AmakuruPolitiki

Mpayimana Philippe yagaragaje uburyo adahanganye na Kagame

Mpayimana Philippe,uri kwiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu nk’umukandida wigenga yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Kirehe, abwira abaturage ko atagamije gutsinda Kagame ahubwo agamije gutsinda amatora.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, ubwo yatangiraga ku mugaragaro ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Ni ibikorwa yatangiriye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Munini giherereye mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe.

Kandida Mpayimana byari biteganyijwe ko agera kuri iki kibuga Saa 10h00, gusa yaje kuhagera saa Saba z’amanywa acungiwe umutekano. Yazanye kandi n’abo mu muryango we barimo umugore we n’abana be babiri.

Akigera kuri iki kibuga yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirijwe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste.

Mu gitondo ubwo abashinzwe kumutegurira aho yiyamamarizaga bahageraga nta baturage bari bahari ndetse byarinze bigera saa 12h30 nta baturage bahari, gusa byaje guhinduka ubwo uyu mukandida yahageraga kuko abaturage bahageze ari benshi.

Mpayimana Philippe agifata ijambo yasabye abaturage gufata umunota umwe bakunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munota ukirangira yakomeje ashimira Inkotanyi zayihagaritse zikabohora Abanyarwanda ubu hakaba hari umutekano.

Kandida Mpayimana yakomeje abwira abaturage ko ingamba 50 zizamufasha guteza imbere igihugu naramuka atowe. Izo ngamba zirimo kuba azicara agasesengura neza inzego z’umurengera zikora ibintu bimwe zashyizweho, akazigabanya mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari ihagendera. Mu buhinzi yavuze ko azagabanya uburyo hubakwa inzu ku bwinshi abaturage bakabanza gushyira imbere ubuhinzi aho gushyira imbere kubaka.

Yavuze ko azongera ibiribwa ku isahane ya buri Munyarwanda, ateze imbere umusaruro w’ubworozi kurushaho.

Yavuze ko kandi yifuza ko Ambasade zaba urwego rw’ubuyobozi rufasha Abanyarwanda baba mu mahanga rukajya ruba ihuriro bunguraniramo ibitekerezo ku buryo bifasha n’abiyita ibigarasha gutanga umusanzu ku gihugu cyabo aho kukirwanya.

Mpayimana yavuze ko azongera umubare w’imirimo ahereye ku bukomisiyoneri bukozwe kinyamwuga.

Yavuze kongera ubukerarugendo akagabanya inyungu z’amabanki.

Mu bindi abaturage bamuhereye amashyi harimo “Guhindura ubutaka bw’umuturage bukareka kuba ubukode bukaba umutungo w’umuturage, bizatuma awusorera yishimye aho kubusorera kandi abukodesha.”

Mpayimana yavuze ko kandi yifuza uko u Rwanda rwabashije kwishakamo ibisubizo ubwo buryo nabwo Afurika yose yabukoresha yishakamo ibisubizo.

Yavuze ko yifuza ko kandi abarangiza amashuri yisumbuye bazatozwa igisirikare nibura amezi atandatu ababishaka bakomeze muri uwo mwuga abatabishaka babivemo.

Kandida Mpayimana yavuze ko ikimugenza muri aya matora atari uguhangana na Kagame ahubwo yifuza gutsinda amatora.

Ati “Ntabwo ngamije gutsinda Kagame, oya, ndashaka gutsinda amatora. Burya iyo turi mu kibuga burya tuba tuzi buri wese ubuhanga bwe.”

Abaturage bahawe umwanya barabaza

Munderere Spéciose yabajije kandida Mpayimana igishya azanye nyuma y’uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari byinshi ubuyobozi buriho bwakoze birimo kugea ku baturage amazi, amashanyarazi, umutekano n’ibindi byinshi.

Ati “None ndabaza agashya muzanye karenze ako uriya musaza yadukoreye tutamenyereye ku buryo natwe tuvuga ngo aka ni agashya katuma duhinduka.”

Nkundimana Jean Pierre we yabajije Mpayimana igishya azakora mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza ngo kuko kuri ubu uko butangwa bidafasha umuturage ugiye kwivuriza mu bitaro bikuru, aho ngo usanga aremererwa n’imiti myinshi asabwa kugura.

Mpayimana yasubije aba baturage ko mbere yo kuza kwiyamamaza hari ibitekerezo bishya bicara bakareba bashingiye ku byagezweho, bakongeramo ibishya byafasha Abanyarwanda gukomeza kwiteza imbere.

Ku kijyanye no kongera amafaranga ya mituweli yavuze ko hari ikigega gishinzwe ubwisungane mu kwivuza kizashyirwaho gifashe abaturage mu kongera amafaranga atangwa, bifashe buri Munyarwanda wese kwivuza ataremerewe n’imiti.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger