AmakuruAmakuru ashushye

Mozambique: Undi muyobozi w’inyeshyamba yiciwe mu mirwano

Muri Mozambique igihugu Kiri murugamba rwo guhashya imitwe yitera bwoba ibangamiye imibereho myiza y’Abaturage kuri ubu ingabo ho mu ntara za Leta ya Mozambique zivuganye undi muyobozi mukuru w’inyeshyamba mu ntara ya Sofala iri rwagati mu gihugu.

Uyu muyobozi w’inyeshyamba witwa Mariano Nhongo yahoze ayoboye ishami ry’ingabo z’umutwe wa Renamo umaze igihe utavuga rumwe na Leta y’iki gihugu.

Hari hashize iminsi inyeshyamba za Nhongo zigaba udutero shuma ku baturage.

Uyu Mariano Nhongo wishwe yicanywe n’abandi bantu babiri b’ibyegera bye. Yari yaritandukanyije na Renamo mu 2019 ubwo uwo mutwe wemeraga gusinyana amasezerano na Leta yo kurangiza intambara.

Nhongo yarabyanze avuga ko ari amayeri no kugambanira icyatumye Renamo ivuka.

Tariki 4 Ukwakira ubwo hizihizwaga umunsi w’amahoro, Perezida Filipe Nyusi yavuze ko ingabo za Leta zafashe ibirindiro bya Nhongo, amusaba kumanika amaboko.

Biravugwa ko muri iyi mirwano, ingabo za Mozambique zafashe ibikoresho by’abarwanyi ba RENAMO birimo intwaro zirimo imbunda za AK47 n’amasasu agera kuri 95.

Nhongo yayoboye uyu mutwe witwaje intwaro, yiyomoye ku ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya RENAMO ryemeye imishyikirano na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi.

We yafashe icyemezo cyo gushyira igitutu ku butegetsi, agaba ibitero mu duce turimo Manica na Sofala, arahira avuga ko atazigera amanika amaboko cyangwa ngo yemere imishyikirano.

Yishwe nyuma y’abandi bayobozi bakuru babiri bo mu mutwe w’iterabwoba wegamiye kuri IS biciwe mu ntara ya Cabo Delgado mu minsi mike ishize.

Aba ni Sheikh Dr Njile North n’undi wari uzwi ku izina rya Muhamudu.

Uyu Mariano Nhongo wishwe yicanywe n’abandi bantu babiri b’ibyegera bye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger