Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kugera mu birindiro mu Ntara ya Cabo Delgado (+Amafoto )
Guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 9 Nyakanga, u Rwanda rwatangiye kohereza mu Ntara ya Cabo Delgado ya Mozambique , itsinda ry’Ingabo na Polisi 1, 000, nyuma y’uko Leta isabwe ubu bubafasha n’iya Mozambique, mu rwego rwo kurwanya imitwe yitera bwoba nka Al Shabab, umaze imyaka irenga itatu ukora ibikorwa byo guhohotera abaturage ndetse abenshi ukanabica ubakase imitwe.
Mu kiganiro Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe yagiranye na Radio Rwanda mu ijoro ryo ku wa 10 Nyakanga 2021, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zageze muri iki gihugu, ko ndetse zanatangiye kugera mu birindiro mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ati “Ingabo z’u Rwanda kimwe n’abapolisi bahageze bahise bajya mu gace bagomba kuba barimo ariko k’Intara yitwa Cabo Delgado. Ni intara iri mu Majyaruguru ugana kuri Tanzania. Ubu Abanyarwanda bahageze, Ingabo zahageze zatangiye kujya mu birindiro.”
Yakomeje agira ati “Abaturage ba Mozambique babyakiriye neza. Nahoze ndeba n’abanyamakuru bahamagara n’abantu b’inararibonye basobanura uko babona ikibazo kigiye kugenda wabonaga bose babyakiriye neza.
Ibintu byose bahurizagaho bose bavugaga ko babona ibintu bigiye guhinduka, ni nko kuvuga ngo ishyamba si rya rindi turabona ko noneho ikibazo kigiye kuvugutirwa umuti.”
Perezida Nyusi yavuze ko izi Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bamaze kugera muri Mozambique, aho ngo bari gukorera mu gace ka Mueda.
Yavuze ko Mozambique ariyo yasabye u Rwanda ubufasha. Ati “Ukuza kw’abasirikare b’u Rwanda kwateguwe n’abanyamuryango ba SADC. Twasabye ubufasha inshuti yacu y’u Rwanda, kandi batangiye kuhagera (abasirikare n’abapolisi). Twizeye ko Abanyarwanda bazakorana neza n’urubyiruko rwacu.”
Perezida Nyusi yakomeje avuga ko igihugu cye kitigeze cyanga umusanzu w’amahanga mu kugarura amahoro muri iyi ntara nk’uko byakunze kumvikana hirya no hino.
Kuba u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambique byashimwe kandi n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho Perezida wa Komisiyo yawo, Moussa Faki Mahamat abinyujije kuri Twitter yavuze ko ari igikorwa cyerekena ukunga ubumwe hagati y’Abanyafurika.
Icyemezo cyo kohereza Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda muri Mozambique cyafashwe nyuma y’ibiganiro Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye muri Mata 2021 ubwo Perezida Nyusi yagiriraga uruzinduko i Kigali.
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yahaye abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda umukoro wo gukorana neza n’urubyiruko rwo muri iki gihugu.
Iki gikorwa kizasozwa ku cyumweru taliki 11 Nyakanga , Ku ikubitiro kuri uyu wa Gatanu abasirikare 156 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’abapolisi 40 bose bafashe indege ya RwandAir berekeza muri Mozambique nyuma yo guhabwa impanuro n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarak Muganga ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’Igihugu DCG Felix Namuhoranye.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ku itariki 9 Nyakanga 2021, rivuga ko ingabo z’u Rwanda zigiye muri ubu butumwa zizakorana n’iza Mozambique ndetse n’iz’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, SADC.
Inyeshyamba zimaze guhitana abaturage basaga 3000 guhera mu 2017 mu gihe abasaga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.
Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bagiye muri Mozambique mbere ho icyumweru ngo hagere iz’umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) zo zitezweho kuhagera kuwa 15 Nyakanga 2021.
Leta y’u Rwanda yohereje abasirikare na polisi 1000 muri Mozambique
Yanditswe na Vainqueur Mahoro