Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zatangaje uduce zimaze kwambura inyeshyamba, hanavugwa umubare w’abasirikare b’u Rwanda bakomeretse
Ingabo z’u Rwanda na polisi babarirwa ku 1000 bari mu gihugu cya Mozambique aho bari mu gikorwa cyo kuzahura umutekano n’amahoro muri iki gihugu cyari cyarayogojwe n’inyeshyamba.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko kuva abasirikare b’u Rwanda bagera muri Mozambique mu butumwa bwo kugarura amahoro baherutse koherezwamo, bagabye ibitero bitandukanye ku nyeshyamba ndetse bikanagwamo inyeshyamba 14 mu minsi itanu ishize, ariko ko hari umusirikare umwe w’u Rwanda wabikomerekeyemo.
Col Ronald Rwivanga yavuze ko kuva ingabo z’u Rwanda zagerayo zimaze gukora ibikorwa bitandukanye byazijyanye. Yavuze ko ingabo z’u Rwanda ubu ziri mu bice binyuranye muri kiriya gihugu ari byo Palma, Afungi, Mueda na Awasse kandi ko izo nyeshyamba zigerageza kubigarukamo ariko zikananirwa.
Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga, mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane cyitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Yagize ati: “Ibyo bice byose navuze ubu biri mu maboko yacu. Ni ukuvuga ngo turacyakomeza. Ahitwa Awasse, Afungi turimo gukomeza tugana mu bindi bice bitarafatwa, ariko aho twageze hose hari mu maboko yacu. Tumaze kuhafata umwanzi agerageza kugaruka ariko biramunanira.”
Muri iki kiganiro hagarutswe ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubutwererane bw’u Rwanda n’Akarere, Afurika ndetse n’Isi yose.
Ku birebana n’ubutumwa abasirikare 700 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) n’abapolisi 300 boherejwe muri Mozambique hagati ya taliki 9 na 11 Nyakanga 2021, Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko urugamba Ibarimo muri Mozambique ruri mu nyungu z’umutekano w’Igihugu, uwa Mozambique ndetse na Afurika yose muri rusange.
Ingabo z’u Rwanda zagabye ibitero ku mutwe w’inyeshyamba uri mu gace ka Awasse ku italiki ya 24 Nyakanga, zivuganamo bane muri zo ndetse hanafatwa bimwe mu bikoresho bya gisirikare zari zifite.
Col Ronald Rwivanga yavuze kandi ko uwo munsi Ingabo z’u Rwanda zivuganye abandi barwanyi babiri bari kuri moto aho bafatanywe mudasobwa, imbunda nto ya pistol, Kalashnikov (SMG) n’inyandiko ziri mu Giswahili.
Ku italiki ya 26 Nyakanga Ingabo z’u Rwanda zishe inyeshyamba 5 tubavanaho imbunda za Kalashnikov (SMG) na pistolets.
Nanone ku wa 28 Nyakanga, Ingabo z’u Rwanda ziri ahitwa Awasse zagabweho igitero n’inyeshyamba ariko isanga ziryamiye amajanja zihita zizisubiza inyuma ndetse zinicamo umwe, abarwanyi babiri ariko ku bw’amahirwe make umusirikare w’u Rwanda arahakomerekera.
Ubwo uwo musirikare wa RDF yajyanwaga kwa muganga, inyeshyamba zateze Ingabo z’u Rwanda ariko zihita zizikubita inshuro zicamo abani barwanyi babiri.
Col Ronald Rwivanga ati: “Aho twagiye duhura n’umwanzi twaramuneshaga, tukamwirukankana tukamwica. Umusirikare umwe ni we wakomeretse ariko nawe ari kwitabwaho. ”
Col Rwivanga avuga ko nta musirikare w’u Rwanda n’umwe uragwa muri ibyo bitero byose ashimangira ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza guhashya umwanzi kugeza amahoro n’umutekano bibonetse mu ntara ya Cabo Delgado. Avuga ko kuva Ingabo z’u Rwanda zagera muri Cabo Delgado zimaze kwambura inyeshyamba bimwe mu bikoresho byazo ndetse zicamo benshi.
Col Ronald Rwivanga uvuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zimaze gukora ibikorwa byinshi bitandukanye ndetse ko ntagihe giteganyijwe zigomba kumara muri kiriya Gihugu ahubwo ko bizaterwa n’igihe icyazijyanye kizaba gikemukiye.
Inkuru dukesha IMVAHO NSHYA