Amakuru

Moteri y’ imodoka yagaragaje uwibye imodoka

Mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2023 Polisi y’ u Rwanda yafashe umugabo wibye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ku wa 17 Nyakanga 2023 i Nyabugogo mu Karere ka Gasabo maze agakuramo ibyuma byayo akajya kubigurisha ari naho yafatiwe.

Uwafashwe ni umukanishi w’ imyaka 39 wafashwe agiye kugurisha moteri y’ imodoka mu Karere ka Rubavu. Amakuru dukesha Umuvugizi wa Police CP JBosco Kabera avuga ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe na nyirukubura imodoka ye aho yari yayiparitse akihutira gutabaza urwego rw’ umutekano.

Uwafashwe yavuze ko kugira ngo ayibe yabanje gufata urufunguzo rw’ iyi modoka akajya kurucurisha kugira ngo azarusigarane ubwo nyirayo yari yayizanye mu igaraji. Maze ku munsi wo kuyiba atega moto akurikira nyir’imodoka kugira ngo abone aho aparika. Akiyisohokamo niko guhita ayinjiramo arayatsa ayijyana Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, akuramo moteri n’ibindi byuma by’ingenzi, arayifunga ayisiga aho ajya gushaka abakiriya.

Mu gihe uwibwe imodoka yari mu byishimo n’ umunezero byo gusubizwa imodoka ye, uwayibye we yashyikirizwaga urwego rw’ ubugenzacyaha  ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha. Akibona imodoka ye igarutse yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarihutiye kuyishakisha ndetse ikaboneka mu gihe gitoya. Ndetse anakangurira n’abandi kujya bihutira kubimenyekanisha mu gihe baba bahuye n’ikibazo cyo kwibwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger