AmakuruImyidagaduro

Morgan Freeman yasabye imbabazi nyuma yo gushinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina

Umunya Amerika Morgan Freeman uzwi cyane mu ma filimi atandukanye yasabye imbabazi, nyuma y’ibyaha yashinjwaga by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abagore umunani ndetse n’abandi bantu benshi.

Umwe mu bagore batunganya amafilimi yashinjije uyu musaza kugerageza kumuhohotera mu gihe kingana n’ukwezi kose, ubwo hafatwaga amashusho ya Filimi isekeje(comedie) yitwa “Bank robbery” nk’uko CNN yabitangaje.

Uyu mugore yavuze ko uyu mukambwe w’imyaka 80 y’amavuko yirirwaga amukorakora ubutitsa, azamura ijipo ye ari na ko amubaza niba yambaye ikariso.

Mu itangazo uyu musaza yasohoye, yasabye imbabazi “buri umwe wese wabangamiwe akanubahukwa.”

Yagize ati” Umuntu wese unzi cyangwa wakoranye najye azi ko ndi umuntu udashobora gucumuza cyangwa kubangamira umuntu mbigambiriye. Gutuma abagore bumva babangamiwe ntabwo bwari ubushake bwanjye.”

Freeman abaye undi muntu ukomeye muri Hollywood uherutse gushinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina, nyuma ya Harvey Weinstein wagaragayeho imico nk’iyi bikanaba imbarutso yo gutangiza campagne irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yiswe #MeToo.

Uyu mugore usanzwe atunganya amafilimi wavuzwe haruguru ni umwe mu bagore umunani babwiye CNN ko bagezweho n’iri hohoterwa.

Yavuze ko mu gihe ibi byabaga, undi mukinnyi w’amafilimi witwa Alan Arkin yasabye uyu musaza kubihagarika. Morgan ngo yaramanjiriwe, abura icyo yongeraho.

Uyu mugore wamamaye muri Filimi yiswe Now You See Me yongeyeho ko ubuyobozi bwa HollyWood buzi ko bitemewe kwambara imyambaro igaragaza amabere cyangwa ikibuno mu gihe muzehe Morgan Freeman ari hafi aho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger