AmakuruAmakuru ashushye

Morata, Bellerin, Fabregas na Marcos Alonso ntibari muri 23 ba Espagne bazakina igikombe cy’isi

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Espagne Julen Lopetegui amaze gushyira ahagaragara abakinnyi 23 azifashisha mu mikino y’igikombe cy’isi batarimo Cesc Fabregas, Arvalo Morata, Marcos Alonso na Hector Bellerin wa Arsenal.

Lopetegui yatangaje aba bakinnyi ku munsi w’ejo, barimo bane bonyine bakina muri shampiyona y’Abongereza barangajwe imbere na David de Gea wa Manchester United, Cesar Azpilicueta wa Chelsea, Nacho Monreal wa Arsenal na David Silva wa Manchester City.

Mu gihe byari byitezwe ko Arvalo Morata wa Chelsea ashobora kuzaba afatanya ku busatirizin’abakinnyi nka Isco, Marco Asensio, Lucas Vasquez, Rodrigo na Diego Costa, byarangiye uyu musore adahamagawe mu bakinnyi bazakina igikombe cy’isi.

Abandi bakinnyi byatunguranye kuba basigaye harimo Cesc Fabregas wa Chelsea, Marcos Alonso bakinana, na Hector Bellerin w’ikipe ya Arsenal.

Andres Iniesta we ari muri iyi kipe nyuma yo gukina umukino we wa nyuma muri Barcelona ku munsi w’ejo, umukino warangiye Barcelona itsinze Real Sociedad 1-0.

Spain open their tournament against neighbours Portugal on June 15 before they face Iran and Morocco in their remaining Group B fixtures.

Dore 23 Espagne izifashisha mu gikombe cy’isi:

Abazamu: David de Gea(Manchester United), Pepe Reina(Napoli), Kepa Arrizabalaga(Bilbao)

Ba myugariro: Dani Carvajal(Real Madrid), Alvaro Odriozola(Real Sociedad), Gerard Piqué(Barcelona), Sergio Ramos(Real Madrid), Nacho Fernandes(Real Madrid), Cesar Azpilicueta(Chelsea), Jordi Alba(Barcelona), Nacho Monreal(Arsenal).

Abakina hagati: Sergio Busquets(Barcelona), Saúl Niguez(Atletico), Koke(Atletico), Thiago Alcantara(Bayern Munich), Andres Iniesta(Barcelona), David Silva(Manchester City).

Abataha izamu: Isco(Real Madrid), Marco Asensio(Real Madrid), Lucas Vázquez(Real Madid), Iago Aspas(Celta de Vigo), Rodrigo(Valencia), Diego Costa(Atletico).

Umukino wa mbere w’igikombe cy’isi Espagne izawukina na Portigal banaturanye ku wa 15 Kamena, mbere y’uko bacakirana na Iran ndetse na Maroc mu yindi mikino y’itsinda B.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger