MONUSCO iravugwaho kubakira FARDC indake zo kuyifasha mu ntambara ihanganyemo na M23(Amafoto)
Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abimbuye bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [MONUSCO], ziravugwaho kubakira indake FARDC kugira ngo ihindure uburyo iri kurwanamo na M23.
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [FARDC] kimaze iminsi gihanganye n’umutwe wa M23 aho cyaniyambaje iri tsinda ry’ingabo rya MONUSCO ndetse n’imitwe imwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro muri iki Gihugu.
Gusa umutwe wa M23 uvugwaho kuba ufite igisirikare gikomeye, wagiye uhashya abo bahanganye, ukabakura mu birindiro byawo, byagiye binatuma yigarurira ibice binyuranye ubu inagenzura.
Ikinyamakuru Goma 24 News gikorera muri Congo, cyagaragaje indake [imyobo yo mu butaka ifasha abarwanyi kurwana] ziri kubakwa na MONUSCO bivugwa ko iri kuzubakira FARDC.
Iki kinyamakuru cyerekanye amafoto y’aba basirikare bari mu butumwa bwa LONI bari kubaka izi ndeke, cyagize kiti “Ntibashobora no kwiyubakira Indeke. MONUSCO ni yo iri kubakira ibirindiro byo kwirwanaho bya FRDC biherereye i Rukoro mu bilometero 6 uvuye i Rutshuru rwagati. Mbega ikimwaro kuri FARDC yacu.”
Iki gisirikare cya Congo kivugwaho ko kidasanzwe kimenyereye imirwanire y’ubu buryo bwo mu ndake, kimaze iminsi gikubitwa inshuro na M23, ikirukana abasirikare bacyo mu bice cyabaga kigenzura ubu bikaba biri mu maboko y’uyu mutwe w’abarwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.