AmakuruPolitiki

Moise Katumbi yavuze ibyo azakorera FARDC naramuka atowe

Umukandida mu bandi Moïse Katumbi uri mu biyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko natorerwa kuyobora iki gihugu azagurira Igisirikare cyacyo indege kabuhariwe z’intambara.

Katumbi yabitangarije mu mujyi wa Goma aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo 2023.

Hafi y’uyu mujyi wa Goma hamaze igihe hari umutekano muke kubera imirwano imaze igihe ihahuriza Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Katumbi yakunze gutangaza ko mu gihe yaba atorewe kuyobora RDC byamutwara igihe kitarenze amezi atandatu akaba yashyize iherezo kuri uyu mutwe.

Yavuze ko indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 FARDC imaze igihe yifashisha mu kugaba ibitero kuri M23 azazibika mu nzu ndangamurange, akazisimbuza izindi kabuhariwe zo mu bwoko bwa F-16.

Ati: “Nzashyira mu nzu ndangamurage izi ndege z’intambara za Sukhoi-25, nzane iza F-16 mu rwego rwo gushyira iherezo kuri M23.”

Katumbi yijeje ab’i Goma by’umwihariko ko nibamutora azafata igihe akajya kuba muri uriya mujyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger