Moïse Katumbi yasabye abaturage kuzamwakira bambaye umwenda w’ibara rimwe
Moïse Katumbi Chapwe ,umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabya abaturage kuzaza kumwakira bambaye imyenda y’umweru nk’ikimenyetso cy’amahoro.
Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga yavuze ko azatahuka kuwa Mbere tariki 20 Gicurasi , akazaba ari mu mujyi wa Lubumbashi aje gushimira abaturage ba Congo uburyo bamubaye hafi mu myaka itatu amaze mu buhungiro.
Uyu mugabo w’imyaka 54 yavuye muri Congo mu 2016 agiye kwivuza ntiyongera akugaruka, avuga ko agarutse kugira uruhare mu kongera kubaka iterambere rya Cong.
Radio Okapi yatangaje ko uyu munyapolitike yasabye abazaza kumwakira kuza bambaye imyenda y’umweru nk’ikimenyetso cy’amahoro .
Ati “Ndasaba abazaza kunyakira kuza bambaye imyenda y’umweru nibibashobokera. Abatazayibona bashobora kuzana agatambaro k’umweru nk’ikimenyetso cy’amahoro.”
“Nzagaruka kwihanganisha abavandimwe banjye no kubashimira ko banzirikanye mu masengesho yabo. Nyuma nzashimira abaturage ba Congo no kubigisha amahoro mu gihugu cyacu.”
Muri Kanama 2018, Moïse Katumbi yagerageje kwinjira muri Congo aciye muri Zambia ariko ntibyamuhira, yari yarahunze akurikiranyweho kwigwizaho imitungo ndetse no kwinjiza abacancuro mu gihugu.Urukiko rwaje kumukatira adahari igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwigizaho imitungo. Nyuma urukiko rw’ubujurire ruherutse gutesha agaciro icyo gifungo.