Moïse Katumbi yakiriwe nk’umwami ubwo yageraga i Lubumbashi ahungutse (Amafoto)
Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriwe n’imbaga y’abaturage b’intara ya Katanga ubwo yageraga mu mujyi wa Lubumbashi avuye mu buhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi.
Ni nyuma y’imyaka itatu yari amaze yarahunze igihugu cye.
Mu ma saa tanu yo kuri uyu wa mbere ni bwo indege ya Katumbi usanzwe ari nyir’ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe yasesekaye i Lubumbashi, yakirwa n’ibihumbi by’abaturage batuye muri uyu mujyi biganjemo abo mu ishyaka rye riharanira impinduka.
Bwana Katumbi, yabwiye abarwanashyaka be ko icyamugaruye ari ugutanga umutahe we mu kongera kubaka iterambere rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Katumbi wahoze ari inkoramutima ya Joseph Kabila wahoze ayobora RDC mbere yo gushwana na we, yahunze Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 2016, nyuma y’uko yari amaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 3 n’urukiko rw’i Kinshasa.
Muri Kanama 2018 yari yashatse kugaruka mu gihugu cye, gusa birangira leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yanze ko akandagiza ibirenge muri kiriya gihugu.