Mohamed Salah yisubije igihembo cy’umukinnyi mwiza waranze umwaka
Umunya-Misiri Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, yisubije igihembo Nyafurika cy’umukinnyi wahize abandi muri ruhago ahigitse bagenzi be babiri bari bahanganye.
Hari mu birori byo guhemba Umunyafurika wahize abandi mu mupira w’amaguru byabereye 8 Dakar muri Senegal.
Iki gihembo Mohamed Salah yari agihataniye n’Umunya-Senegal Sadio Mane basanzwe bakinana muri Liverpool cyo kimwe n’Umunya-Gabon Pierre-Emerick Aubameyang ukinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Ni igihembo uyu Munya-Misiri yatwaye ku ncuro ya kabiri yikurikiranya, dore ko no muri 2017 yari yacyegukanye ahigitse aba basore bombi.
Gutwara iki gihembo kuri Salah si benshi byatunguye kuko ibikorwa yakoze mu mwaka wa 2017/18 byivugira. Uyu ni umwaka Mo Salah yatsinzemo ibitego 44 birimo ibyo yatsindiye Liverpool ndetse na Misiri akinira. Ni igihembo nanone cyaje kiyongera ku bindi yagiye ahabwa mu ngeri zitandukanye.
Uretse Salah watowe nk’umukinnyi w’umugabo w’umwaka, hahembwe n’abandi batu bagiye batandukanye barimo Umugande Denis Onyango na we wisubije igihembo cy’umuzamu mwiza w’umwaka.
Umutoza w’umugabo w’umwaka: Herve Renart(Atoza Marcoc)
Umuzamu w’umwaka: Denis Onyango(Akinira Mamelodi Sundowns)
Umukinnyi w’umwaka mu bari n’abategarugori: Chrestinah Thembi(Akinira Afurika y’Epfo)
Umukinnyi ukiri muto w’umwaka: Achraf Hakimi(Akinira Dortimund)
Umutoza w’abagore w’umwaka: Desiree Ellis
Ikipe y’umwaka: Iya Maurtania
Ikipe y’abari n’abategarugori: Iya Nigeria.