Mohamed Salah yinjiye mu gitabo cy’abanyaduhigo b’ikipe ya Liverpool
Umunya-Misiri Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yamaze kwinjira mu gitabo cy’abakoreye uduhigo dutandukanye muri iyi kipe nyuma yo kuyifasha kwikura i Saint Mary Stadium aho yari yasuye Southampton mu ijoro ryakeye.
Mohamed Salah yatsindiye Liverpool igitego cya kabiri muri 3-1 Liverpool yatsinze, binayifasha gukomeza guhanganira na Manchester City igikombe cya shampiyona y’Abongereza.
Uretse kuba iki gitego cyabonetse ku munota wa 81 cyafashije Liverpool gukomeza gukubana na Man City, kinafite ubundi busobanuro bukomeye. Cyari igitego cya 50 muri shampiyona uyu musore ukomoka mu Misiri yari atsindiye Liverpool.
Iki gitego cyahise gituma Salah aba umukinnyi utsindiye Liverpool ibitego 50 mu gihe gito gishoboka, aca agahigo kari gafitwe n’Umunya-Espagne Fernando Torres.
Salah kandi yahise afata umwanya wa gatatu mu bakinnyi bashoboye gutsinda ibitego 50 mu gihe gito gishoboka, nyuma ya kabuhariwe Allan Shearer wabitsinze mu mikino 66, na Ruud Van Nistelooy wabitsinze mu mikino 68. Mo Salah we yabashije kubigeraho nyuma y’imikino 69.
Abandi bakinnyi bagiye bashobora guca aka gahigo mu gihe gito harimo Fernando Torres watsinze ibitego 50 mu mikino 72, Sergio Kunu Aguero wabitsinze nyuma y’iikino 81, Carlos Tevez byasabye imikino 82, Thierry Henry byasabye 83 na Kevin Philips.
Salah kandi yashoboye guca agahigo kari gafitwe na Allan Shearer, Luis Suarez na Cristiano Ronaldo ko gutsinda ibitego 32 mu mikino 38 ya Premier league. Shearer yatsinze ibitego mu mwaka w’imikino wa 1995-96, Cristiano abitsinda muri 2007-08, mu gihe Suarez yabitsinze mu mwaka w’imikino wa 2013-14.