Mohamed Salah, niwe wabaye umukinnyi mwiza w’Afurika 2017
Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool yatowe nk’umukinyi wa BBC w’umupira w’amaguru wa Afurika w’umwaka wa 2017.
Nyuma yo kureba abantu batoye, uwo mukinyi usanzwe ukinira ikipe ya Liverpool yaje imbere y’umunya Gabon Pierre Emerick Aubameyang, umunya Guinea Naby Keïta, Sadio Mané wo muri Senegal, ndetse n’umunya Nigeria Victor Moses.
Mohamed Salah uri gufasha ikipe ye ya Liverpool kwitwara neza ku myaka 25 y’amavuko yatangaje ko ari ibyagaciro kanini kuba yegukanye iki gihembo ahigitse abo bari bahanganye.
Salah yagize ati: “Iyo utsindiye ikintu runaka, uhora wumva ari ibintu bidasanzwe. Wumva nkaho umwaka wakubereye mwiza, ndishimye rero. Ndifuza no kuzagitsindira umwaka utaha.”
Salah, winjije ibitego 13 bikaba byaramushesheje kuza ku mwanya wa mbere mu gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’Ubwongereza, yagize umwaka udasanzwe yaba ku ikipe ye ndetse no mu gihugu aturukamo cya Misiri.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2017, yari yishimiwe cyane mu Misiri, kuko icyo gihugu cyarangije ari icya kabiri mu gikombe cya Africa cy’ibihugu.
Hashize igihe, muri uyu mwaka nyine, uyu rutahizamu ukunze kunyaruka yagize uruhare mu bitego 7 byose byatumye ikipe ye ya Pharaon yongera kubona itike yo kuzakina mu gikombe cy’isi kizabera mu Burusiya nyuma y’imyaka myinshi batagikandagiramo dore ko bagiherukagamo 1990.
Muhamed Sarah abaye umunya Misiri wa gatatu utsindiye iki gihembo, akaba n’uwa mbere kuva mu 2008, avugako iteka azakomeza inzira yiyemeje, kandi yiifuza ko buri wese mu Misiri yagera ikirenge mu cye. Salah yitwaye neza yaba mu ikipe akinamo hanze, ndetse no mu ikipe y’igihugu akomokamo.
Mu Butaliyani yinjije ibitego 15, hanyuma afasha gutsinda ibindi 11, ubwo yashoboje Roma kurangiza ari iya kabiri mu cyiciro cya mbere ( Serie A), akaba ari ubwa mbere iyo kipe yari ibigezeho kuva mu myaka 7 ishize.
Nyuma kandi yo kwinjira muri Liverpool agatsinda ibitego 13 mu mikino ye ya mbere 16 y’igikombe cy’Ubwongereza.
Ashikirizwa igikombe cye Salah sarah yagize ati “Ndifuza gushimira bagenzi banjye dukinana muri Liverpool, ndetse nagize n’ibihe byiza muri Roma, ngomba rero gushimira abo twakinanye nabo aho ngaho, ndetse na bagenzi banjye bo mu ikipe y’igihugu cya Misiri”. “Kuva naza hano, nifuzaga gukora cyane no kwereka buri wese umukino wanjye. Kuva nagenda, nifuzaga kugaruka muri Shampiyona y’Ubwongereza, ubwo rero ndishimye cyane”.
Muri iki gihembwe, Salah yarigaragaje cyane muri Shampiyona y’Ubwongereza, bitandukanye n’uburyo yitwaye ubwo yakiniraga Chelsea mu myaka ya 2014-2015.
Liverpool Jurgen Klopp wari wamuherekeje ubwo yari agiye gushikirizwa igikombe cye yagize ati :”Arabikwiye, Ndi umunyamahirwe mu byukuri. Nagize amahwire yo gukorana na bamwe mu bakinyi badasanzwe, none ndishimye ko ubu nkorana na Mohamed”.
Yakomeje agira ati : ” Icyiza ni uko akiri muto, aracyafite igihe cyo kongera gutera imbere, urubuga rwisanzuye rwo gukora byinshi, kandi uko niko bikwiriye kugenda. Mu byukuri, ni ibyishimo byinshi gukorana nawe.”
Kuri ubu Salah yongereye izina rye ku rutonde rw’ibirangirire muri Afurika nka Abedi Pele, George Weah, Jay-Jay Okocha na Didier Drogba byatsindiye igihembo cya BBC cy’umukinyi w’umupira w’amaguru w’umwaka. Akaba anageze ikirenge mu cya bene wabo basangiye ubwenegihu Muhamed Barakat wakibonye mu 2005, n’ikirangirire Aboutreika wacyegukanye mu 2008.