Mohamed Salah muri 23 Misiri izifashisha mu gikombe cy’isi
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Misiri The Pharaohs, Héctor Raúl Cúper, yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 23 azifashisha mu gikombe cy’isi barimo Mohamed Salah wa Liverpool abenshi bari bafitiye impungenge z’uko adashobora gukina bijyanye n’imvune yagiriye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league.
Uyu musore yari yagize imvune y’urutugu ubwo yari ahanganye na myugariro wa Real Madrid Sergio Ramos, binatuma asohoka mu kibuga atarangije umukino.
Nyuma yo kuvunika uyu musore yahise ajyanwa i Valencia mu gihugu cya Espagne kwivuza, aza no gutangaza kuri Twitter ko yumva afite icyizere cyo gukinaimikino y’igikombe cy’isi.
Muri rusange abakinnyi 23 Misiri izifashisha mu gikombe cy’isi ni aba:
Abazamu: Essam Eladary, Sherif Ekramy, Mohemed Elshenawy
Ba myugariro: Ahmed Fathi, Saad Samir, Ayman Ashraf, Mohamed Abdel-Shafy, Ahmed Hegazi, Ali Gabr, Ahmed Elmohamady, Omar Gaber.
Abakina hagati: Tarek Hamed, Mahmoud Shikabala, Abdallah ElSaid, Sam Moursy, Mohamed Elneny, Mahmoud Kahraba, Ramadan Sobhi, Mahmoud Treziguet, Amr Warda.
Abataka: Marwan Mohsen, Mahmoud Elwensh, Mohamed Salah.
Umukino wa mbere w’igikombe cy’isi Misiri izawukina na Uruguay ku wa gatanu Tariki ya 15 Kamena guhera saa munani z’i Kigali.