AmakuruImikino

Modric, Persic na Maradona bagaragaje ukuri kuri Messi nyuma y’umukino Argentina yaseberejwemo na Croatia

Ikipe y’igihugu ya Argentina yaraye yandagajwe na Croatia mu mukino w’igikombe cy’isi nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-0, binashyira mu rujijo abakunzi b’iyi kipe y’umutoza Jorge Sampaoli bibaza niba izarenga amajonjora dore ko bisa n’aho bigoranye cyane.

Kapiteni wa Croatia Luka Modric usanzwe anakinira Real Madrid yatsinze igitego 1 muri 3 Argentina yatsinzwe, anatorwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino.

Nyuma y’uyu mukino, Modric yashimangiye ko n’ubwo Messi ari umukinnyi udasanzwe adashobora guheka ikipe wenyine, ko ahubwo akeneye abamufasha.

Mu magambo make Modric yagize ati” Ni byo Messi ni umukinnyi w’igitangaza, gusa ntashobora gukora buri kimwe wenyine. Mu mupira w’amaguru ntiwakora byose wenyine, ahubwo ukenera abagufasha.”

Ivan Persic bakinana na we yunze mu rya kapiteni we Modric ati” Messi ni umukinnyi mwiza kimwe na Christiano Ronaldo, gusa kugira ngo mugire icyo mugeraho mugomba gukina nk’ikipe. Argentina ikeneye impinduka niba ishaka gutera imbere.”

Ibyo aba bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Croatia bavuze ni na byo Diego Armando Maradona ufatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe isi yagize mu mateka yavuze.

Maradona watwaranye na Argentina igikombe cy’isi cyo mu 1986 yagize ati” Iyo nakinaga nkagira umukino mubi…Jorge Valdano, Jorge Burruchaga barigaragazaga hanyuma najye nkagaruka. Messi nta n’umwe afite. Byose abikora wenyine.”

Kugira ngo Argentina igere muri 1/8 ni uko byibura yazatsinda Nigeria mu mukino wa nyuma w’itsinda, gusa ikabanza gusenera ko Byibura iyi Nigeria yatsinda Iceland cyangwa bakanganya mu mukino bafitanye uyu munsi kandi iyi Iceland ikazatsindwa umukino wa nyuma w’itsinda izacakiranamo na Croatia yo yamaze kubona tike ya 1/8 cy’irangiza.

Maradona ati” iyo byangaga abandi barigaragazaga. Messi ntawumufasha, byose abikora wenyine.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger