AmakuruUmuco

Mme Jeanette Kagame yasangiye n’abana bato, buri wese amuha umukoro(Amafoto)

Kuri iki cyumweru, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeanette Kagame yakiriye abana basaga 200 baturutse mu miryango itandukanye, mu rwego rwo kwifatanya na bo mu kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Ni igikorwa kiba buri mwaka aho Mme Jeanette Kagame yifatanya n’abana b’ingeri zinyuranye mu kwizihiza iyi minsi mikuru isoza umwaka. Ni igikorwa kandi kirangwa no guhabwa impano zinyuranye ku bana bato bose baba bakitabiriwe.

Igikorwa cyo gusangira n’abana cy’uyu mwaka cyabaye kuri iki cyumweru.

Cyaranzwe no gusangira ndetse gusabana, aho nk’ibisazwe abana bakitabiriye bahawe impano.

Mme Jeanette Kagame yifurije abana Noheli nziza ndetse n’umwaka mushya muhire wa 2019, anabaha umukoro wo kwandika intego bifuza kugeraho buri kwezi ndetse bakanarazwa ishinga no kuzigeraho.

Ati” Mbahaye umukoro wo kugenda mukandika umuhigo wa buri kwezi, kandi mukanasuzuma ko wagezweho mufatanyije n’ababyeyi banyu, ni byo bizatuma mugera ku byo mwifuza”.

Buri mwana wese witabiriye umusangiro w’uyu munsi yagenewe impano igizwe n’gikapu, amakaye, amakaramu, inkoranyamagambo, imipira yo gukina n’ibindi bikoresho binyuranye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger