AmakuruImyidagaduro

MissWorld2019: Umunyarwandakazi ntiyagaragaye muri 40 batsinze icyiciro cya “Top Model”

Umunyarwandakazi Miss Nimwiza Meghan  wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World 2019, ntiyabonetse mu bakobwa 40 bagize amahirwe yo kwitwara neza mu cyiciro kizwi nka “top model”.

Iri rushanwa ry’ubwiza rigiye kumara icyumweru cyose ritangiye ku mugaragaro, aho ubu ririkubera mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. U Rwanda ruhagaririwe na Miss Nimwiza Meghan uherutse gushyirwa mu itsinda rya 16 mu gice cyitwa ‘Head to Head challenge’.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019 habaye kimwe mu bice by’ingenzi muri iri rushanwa biganisha ku bakobwa ba mbere 40 bazemererwa guhatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi (Miss World 2019).

Ni mu gice cyizwi nka ‘Top Model’ aho umukobwa uhataniye ikamba yiyerekana mu ntambuko wenyine ariko hakaza no kuba aho batambukira rimwe mu ntambuko bari mu matsinda.

Nimwiza Meghan ntiyabashije kuboneka mu bakobwa 40 bahiriwe n’iki cyiciro, kuko hemejwe 40 batarimo umunyarwandakazi.

Ni mu gihe umukobwa wo muri Sudani y’Epfo, Mariam Nyayeina, Umunya-Uganda Olivier Kakande ndetse na Nyakacha Douglas wo muri Nigeria bagaragaye kuri uru rutonde.

Irushanwa rya Miss World 2019 ryakomeje kuri iki cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019 harebwa umwihariko mu mpano z’abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi. Biteganyijwe ko umukobwa wahize abandi akaba ariwe uzegukana ikamba, azamenyekana taliki ya 14 Ukuboza 2019.

IBIHUGU BIFITE ABAKOBWA BAKOMEJE MURI ‘TOP MODEL’

ANTIGUA & BARBUDA
ARGENTINA
AUSTRALIA
BARBADOS
BOSNIA & HERZEGOVINA
BRAZIL
CHINA PR
CROATIA
CZECH REPUBLIC
DENMARK
DOMINICAN REPUBLIC
FINLAND
FRANCE
HAITI
HONG KONG CHINA
HUNGARY
INDIA
INDONESIA
ITALY
JAMAICA
KAZAKHSTAN
KENYA
MACAU CHINA
MEXICO
MOLDOVA
MONTENEGRO
NIGERIA
PHILIPPINES
POLAND
PUERTO RICO
RUSSIA
SLOVAKIA
SOUTH SUDAN
TRINIDAD & TOBAGO
TURKEY
UGANDA
UKRAINE
VENEZUELA
VIETNAM
WALES

Twitter
WhatsApp
FbMessenger