Misss Igisabo ntiyabashije kuza muri batatu bafite impano yihariye muri Miss Earth 2017(Amafoto)
Miss Uwase Hirwa Honorine “Igisabo” uhagarairiye u Rwanda muri Miss Earth 2017 ntago yabashije kuza muri batatu bahawe ibihembo mu gihe abitabiriye berekanaga impano.
Iri rushanwa rya Miss Earth rigira ibyiciro bitandukanye abitabiriye bahuriramo bagahatana, Miss Igisabo uri muri Group ya 3 ntago yabashije kwitwara neza imbere ya bagenzi be bari bahatanye muri cyiciro cyo kwerekana impano zihariye buri wese yibitseho.
Abakobwa bose bahatanye mu buryo butandukanye buri wese akajya imbere akerekana impano ye, bamwe bagiye baririmba abandi bakagenda berekana udukoryo twihariye bafite turimo gushushanya abandi berekana imbyino zitandukanye zijyanye n’imico yo mu bihugu bakomokamo.
Batatu bahembwe ni Miss Cyprus wahawe umudali wa Zahabu, Miss Cook Islands yahawe umudali wa Silver naho Miss Vietnam ahabwa umudali wa Bronze.
Miss Igisabo niwe wabimburiye abandi mu guserukira u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Earth. Yari yitezweho kuzitwara neza kuko ari umwe mu bakobwa bashize amanga u Rwanda rufite akaba avuga adategwa ururimi rw’icyongereza rukunze kunanira bamwe.
Ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 yari umwe mu bakobwa bagiye bagaragaza impano ndetse yasoje yirahirwa na benshi kubera uburyo yigeze kubwiriza abenshi mu bari aho yabikoreraga bakavuga koa afite impano yihariye ndetse bagafashwa, ab’imitima yoroshye bakarira.
Muri Miss Eearth yagaragaye atanga imbwirwa ruhame imbere y’imbaga yari iteraniye mu cyumba cyaberagamo irushanwa gusa ntiyabasha kwitawara neza.
Abanyarwandakazi bakunda guserukira u Rwanda usanga batabasha kwitwara neza ngo bagaragaze ko mu Rwanda hari impano kuko na Miss Mutesi Jolly wahagarariye u Rwanda muri Miss World 2016, ntago yabashije kuza mu bakobwa 21 bari bafite impano mu 120 bari bitabiriye.
Icyo gihe Mutesi Jolly yagaragaye yiyerekana ateruye agaseke, ibintu byatangaje benshi ndetse bakavuga ko ashobora kuba yaragiye mu irushanwa atazi uko rizaba riteye.
Amafoto: Miss Earth
Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS