#MissRwanda2019 :Urujijo ku ikamba ryahawe Cyiza Vanessa wari uherutse gusezererwa mu mwiherero
Nyuma yaho umukobwa witwa Tuyishimire Cyiza Vanessa aherewe ikamba rya Miss Congeniality ikamba rihabwa umukobwa wabanye n’abandi neza mu mwiherero byateye urujijo mu bakurikira ibyiri rushanwa.
Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bibajije ukuntu uyu mukobwa yahabwa ikamba ry’umukobwa wabanye neza n’abagenzi be kandi baherutse kumusezerera mu mwiherero wari uri kubera i Nyamata.
Tuyishimire Cyiza Vanessa yasezererewe ku wa 23 Mutarama 2019 icyo gihe yari umukobwa wa kane usezererewe muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2019 , we na Inyumba Charlotte ni bo bari basigaye hagomba gutoranywamo umwe utaha, gusa asezererwa yasezerewe bagenzi be bagwa mu kantu bamwe basuka amarira.
Muri rushanwa ry’uyu mwaka ryagaragayemo impinduka nyinshi no gukurikiranwa cyane birenze imyaka yashize, ibi byo gusezerera umukobwa umwe umwe mu mwiherero na byo ari byishya mu irushanwa.
Kuri uwo munsi ubwo hari hamaze gutoranywa abakobwa batsinze ikizamini bari bahawe ndetse n’abandi batanu baza imbere mugutorwa cyane ku butumwa bugufi (SMS) ,hasigaye Tuyishimire Cyiza Vanessa na Inyumba Charlotte bagombaga kuvamo umwe wari kurara asezerewe , hifashishijwe amajwi y’abagenzi babo.
Byarangiye Tuyishimire Cyiza Vanessa adahawe amahirwe na bagenzi be yo gukomezanya nabo mu mwiherero, biba ngombwa ko asezererwa, mugenzi we Inyumba Charlote abona amahirwe yo gusigara mu mwiherero.
Gusa abanyamakuru batandukanye bakurikiye iri rushanwa bavuga ko uyu mukobwa ngo yari afite ubuhanga mu misubirize ye icyo bakeka yaba yarazize bishoboka ko bagenzi be babonaga afite imbaraga zo guhatana akaba yanatsinda kurusha uwo bari bahanganye bityo byagera aho bagomba guhitamo uva mu irushanwa bakamuhitamo mu rwego rwo kumwikiza cyane ko atari yabashije gutsinda imbere y’akanama nkemurampaka.
Kugeza ubu abategura iri rushanwa ntacyo baratangaza kuri ibi birikuvugwa, ikindi cyatunguranye ni uko mu makamba yatanzwe uko atatu , andi andi asigaye arimo irya Miss Rwanda 2019 n’ ibisonga bye kongeramo ikamba rya Miss Popularity azatangwa taliki ya 25 Mutarama 2019 atangirwe i Rusororo kuri Intare Conference Arena.
Mu itangwa ry’ibi bihembo umukobwa witwa Ricca Michaella Kabahenda yegukanye ikamba rya Umukobwa w’umuco n’umurage [Miss Heritage]; uwitwa Tuyishimire Cyiza Vanessa yegukana ikamba ry’uwabanye neza nabandi mu mwiherero (Miss Congeniality) naho Uwase Muyango yegukana ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto guhiga abandi (Miss Photegenic) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.