AmakuruImyidagaduro

MissHeritageUniverse2018: Miss Lydia Dushimimana we ngo ntabwo azambara Bikini muri iri rushanwa

Miss Dushimana Lydia uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya  Miss Heritage Universe 2018 azahuriza hamwe abakobwa barenga 8, nawe yavuze ko atazamabara imyenda izwi nka Bikini muri iri rushanwa ngo kuko ikizaba kimujyane ari ukumurika umuco w’ Abanyarwanda.

Dushimimana Lydia wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 maze akaza kwegukana ikamba rya  Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda ya 2018, kuri ubu yatumiwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Universe 2018  rizabera mu mujyi wa Kampala muri Uganda mu Ukwakira kuyu  mwaka.

Mu marushanwa nkaya usanga hazamo uduce abakobwa baba bahatana bambara imyenda imenyerewe nk’imyenda y’imbere izwi nka Bikini , Miss Lydia we avuga ko nubwo byaba ari itegeko ry’irushanwa atazambara uyu mwambaro agira ati “Sinayambara  kuko nzaba ngiye kumurika cyangwa kwerekana  umuco w’u Rwanda kandi ntunyemerera kwambara iyo Bikini.”

Mu Rwanda uyu mwambaro ntuvugwaho rumwe , hagenda hagaragara impaka nyinshi bamwe batumva impamvu umuntu yajya mu irushwanwa ridahuza n’umuco we akanga kwemera ibyo irushanwa rigena kandi ashaka gutahukana itsinzi cyangwa ikamba. Gusa n’abavuga ko kwambara uyu mwambaro ari ugutandukira umuco Abanyarwanda cyangwa abanyarwandakazi bagomba kuguma kumuco wabo  ngo kuko nababatumira muri ayo marushanwa baba bazi ko umuco wabo(Nyarwanda) utabyemera.

Iri rushanwa rigiye kubaho ku nshuro yaryo ya mbere risa neza n’iryari risanzwe ribaho rizwi nka “Miss Heritage Global” ryaberaga muri Africa y’Epfo na Zimbabwe gusa ngo ryo ryaje kuzamo ibibazo nyuma y’uko  abariteguraga baje kugirana ukutumvikana maze umwe ajya gutangiza irye, n’umwaka ushize nabwo ntiryabaye kuko uwari guhagararira u Rwanda Shimwa Guelda aheruka bamutumira gusa.

Uganda yatoranyijwe nk’igihugu kigomba kwakira iri rushanwa rizamara ibyumweru bibiri biggizwemo uruhare rukomeye n’umugabo witwa Ronnie Nsubuga, Umuyobozi wa Crystal Models Africa isanzwe itegura ibikorwa byo guteza imbere abanyamideli ,rizategurwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubukerarugendo muri Uganda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubukerarugendo, Umujyi wa Kampala ndetse n’Ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage wa Uganda.

Twabibutsa ko aya marushanwa ubwo yitwaga Miss Heritage Global ubwo yabaga mu mwaka wi 2015 umukobwa witwa Bagwire Keza Joanah wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Heritage Global 2015 yabaye igisonga cya kane muri aya marushanwa ku rwego rw’Isi naho Ku rwego rwa Afurika Bagwire aba uwa kabiri.

Dushimimana Lydia w’imyaka 19 ni we uzaserukira u Rwanda
Miss Dushimimana Lydia ni we ufite ikamba rya Miss Heritage 2018 rya Miss Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger