AmakuruImyidagaduro

Miss World2018: Iradukunda Liliane na bagenzi be babyinnye indirimbo ya Intore Masamba

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World bakomeje guhatanira umwanya muri 30 bazagera mu cyiciro cya nyuma, ubwo buri wese yerekanaga impano arusha bagenzi be.

Iri rushanwa rifite ibyiciro bitandukanye byo guhatana, hari hagezweho guhatana mu cyiciro xyo kwerekana impano ,muri iki cyiciro Abakobwa benshi bibanze ku mpano yo kuririmba no kubyina ibyino z’iwabo mu bihugu baje bahagarariye.

Aha Miss Iradukunda Liliane  yabyinnye ibyino gakondo mu ndirimbo ‘Kanjogera’ ya Intore Masamba, bagenzi be bagera ku icyenda  bari bahatanye muri iki cyiciro cyo kugaragaza impano mu kubyina  bagerageza kugendana nawe mu gushayaya nubwo wabonaga bibagoye kuko atari ibyino batari basanzwe bayizi.

Iki cyiciro nacyo nticyahiriye Miss Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda muri Miss World, ahubwo igihembo nyamukuru cyo muri iki cyiciro cyo kwerekana impano cyegukanywe na Kanato Date ukomoka mu Buyapani ahita abona itike yo kuzahatana n’abandi bakobwa 30 ba mbere bazavamo uwegukana ikamba rya Miss World.

Kanako Date yerekanye impano yo kuririmba mu buryo bwihariye bwatumye yishimirwa n’akanama kari gashinzwe gutanga amanota yakurikiwe n’umukobwa uhagarariye u Bushinwa, Canada, Pologne na Malaysia. Kate yinjiye muri 30 bazavamo umwe wegukana ikamba akurikiriye umukobwa uhagarariye Ubufaransa wabaye Top Model muri Miss World uyu arushije abandi bakobwa kwiyerekana neza mu myambaro.

Irushanwa rya Miss World uyu mwaka ryatangiye ku wa 8 Ugushyingo  ryahuje abakobwa bo mu bihugu bisaga 120 birimo n’u Rwanda ruhagarariwe na Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga mu 2018

Miss World ni ku nshuro ya 68 ibaye, abatsinze bazamenyekana ku wa 08 Ukuboza 2018 Umukobwa uzatorwa azaba asimbuye Umuhindekazi Manushi Chhillar wegukanye iri kamba umwaka ushize.  Iri rushanwa rizasozwa ku wa 8 Ukuboza 2018 mu birori bikomeye bizabera mu nzu y’imyidagaduro ya Sanya City iherereye i Sanya mu Bushinwa.

Iradukunda Liliane  n’abandi bakobwa bagera ku icyenda babyinnye bya Kinyarwanda basoza iki cyiciro, bakoresheje indirimbo ya Masamba yitwa ‘Kanjogera’.

We yari yahimbawe cyane, anambaye umwenda udoze mu buryo bugaragaza umwambaro wa Kinyarwanda witwa ‘Inshabure’ wakundaga kwambarwa cyane hambere.

 

https://www.instagram.com/p/BqsEYw2lOg-/?utm_source=ig_embed&utm_campaign=embed_video_watch_again

Twitter
WhatsApp
FbMessenger