Miss World: Umunya-Mexique yegukanye ikamba, umunya-Uganda akora amateka muri iri rushanwa
Irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss World ryari rimaze iminsi ribera mu gihugu cyUbushinwa risojwe Vanessa Ponce de Leon umukobwa uhagarariye Mexico yegukanye ikamba.
Vanessa Ponce de Leon yabwitse iri kamba ahigitse abakobwa 117 bari bahataniye iri kamba ryatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018.
Umukobwa ukomoka muri Uganda witwa Quiin Abenakyo yakoze amateka adasanzwe muri iri rushanwa dore ko kuva igihugu cye cyakitabira iri rushanwa ari we ubashije kuza mu bakobwa batanu ba mbere batoranyijwemo Nyampinga.
Ni na we mukobwa wo muri Afurika rukumbi waje mu myanya icumi ya mbere ndetse kuva irushanwa ryatangira abenshi bamuhaga amahirwe ko ashobora gukora amateka akambara iri Kamba.
Muri uyu muhango wo gutanga iri kamba hanatowe abakobwa bambitswe ikamba rya Nyampinga w’Isi kuri buri mugabane, ni ukuvuga ko buri mugabane ufite uwuhagarariye muri Miss World.
Mexico – Americas
Thailand – Asia/Occenia
Uganda – Africa
Jamaica – Caribbean
Belarus – Europe
Iradukunda Liliane waserukiye u Rwanda muri aya marushanwa ntiyabonye igihembo na kimwe muri byinshi byatanzwe ndetse ntiyabonye amahirwe yo kuza mu myanya y’imbere ihemberwa.
Ibihugu byaje mu myanya 30 ya mbere:
– China
– Cook Islands
– Belarus
– Belgium
– Northern Ireland
– Russia
– Scotland
– Nigeria
– South Africa
– Martinique
– Panama
– Barbados
– Jamaica
– Nepal (Multimedia & Beauty With A Purpose)
– France (Top Model Winner)
– Japan (Talent Winner)
– USA (Sports Woman)
– Mauritius (Head to Head)
– Venezuela (Head to Head)
– Bangladesh (Head to Head)
– Chile (Head to Head)
– Malaysia (Head to Head)
– India (Head to Head)
– Singapore (Head to Head)
– Thailand (Head to Head)
– Mexico (Head to Head & Beauty With A Purpose)
– Uganda (Head to Head)
Vanessa Ponce de Leon umukobwa uhagarariye Mexico yambikwa ikamba